in

Urukiko rwa Paris rwasohoye umwanzuro ku rubanza Paul Pogba aregamo mukuru we wamubereye bangamwabo

Bahoze ari abavandimwe bakomeye

Urukiko rwa Paris rwategetse ko Mathias Pogba, mukuru wa Paul Pogba arekurwa by’ateganyo ñyuma y’amezi atatu ari mu buroko.

Mathias Pogba na Paul Pogba

Urukiko rwa Paris rwategetse ko Mathias Pogba arekurwa by’ateganyo ñyuma y’amezi atatu ari mu buroko aho yari yarafunzwe azira gutera ubwoba murumuna we Paul Pogba ubwo yamusabaga arenga miliyoni 11 z’Amayero kugirango ngwatamena amabanga yarafitiye murumuna we Paul Pogba.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Parisien arahamya ko umwavoka wa Mathias Pogba yemereye televiziyo yitwa BFMTV ko Mathias yarekuwe ariko agategekwa ko atemerewe kuvugisha cyangwa guhura na Paul Pogba ndetse na nyina ikindi Mathias yayegetswe n’uko atemerewe kuva mu Bufaransa no gukoresha imbugankoranyambaga(Social media).
Bahoze ari abavandimwe bakomeye

Mathias Pogba w’imyaka 32 y’amavuko yari yarafunzwe mu kwa 9 afunganwa n’abantu 5 bafungwa bazira gutera ubwoba no guharabika Paul Pogba aho bashyize hanze amashusho bavuga ko Paul Pogba yashatse kurogesha Kylian Mbappé, ibintu Pogba yahakanye yivuye inyuma akavuga ko ari ishyari bamufitiye ndetse no kumwifuzaho indonyi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Sinzi icyo navuga”Israel Mbonyi yagaragaje amarangamutima ye

Umukinnyi wa mbere Rayon Sports igiye kugura aragera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri