in

Urugendo rwa Ric Hassani urataramira abanyakigali muri iyi weekend (mu mafoto)

Umuhanzi w’umunyanijeriya Ikechukwu Eric Ahauzu uzwi ku izina rya Ric Hassani amaze iminsi mu Rwanda aho yaje kwitabira igitaramo azahuriramo na n’itsinda rikomeye hano mu Rwanda rizwi mu gucuranga umuziki mu buryo bwa live rya Symphony Band  cyiswe Fantasy Music concert.

Uyu muhanzi ukomeje kwishimirwa n’abatari bake bitewe nuko yitwara, twabateguriye inkuru k’urugendo rwe kugeza aka kanya.

Ric Hassani yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Ugushyingo aho yahise yerekeza muri Holtel Umubano aho yari ategereje ibisubizo by’ibipimo bya Covid.

Mu gitondo cyo kuwa gatatu, Ric Hassani yatembereye umujyi wa Kigali hamwe n’itsinda rya Symphony band.

Uwo munsi kandi Ric Hassani yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994.

Umunsi ukurikiyeho kuwa Kane, Ric Hassani yasuye ishuri ry’umuziki ku Nyundo ryahoze I Rubavu ryimukiye mu karere ka Muhanga.

Aha muri Muhanga, umwe mu bacuranzi ba Ric Hassani bishimiye igicurangisho cya guitar cyakorewe aha muri iri shuri aho yaririmbye imwe mu ndirimbo ze zizwi cyane It’s you.

 

Ku munsi w’ejo hashize, Ric Hassani yakoze ikiganiro n’abanyamakuru aho yijeje abanyarwanda ko bazanyurwa kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo cyirabera muri Kigali Convention Center.

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa filime Nana yerekeje I Burayi gusura umukunzi we

Akoresheje imitoma yo ku rwego rwo hejuru, Bijoux wo muri Bamenya yatatse umusore bitegura kurushinga