in

Urubyiruko ruri kwicuza impamvu rwatakaje ubusugi n’ubumanzi bakiri bato

Urubyiruko ruri kwicuza impamvu rwatakaje ubusugi n’ubumanzi bakiri bato.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kimwe cya gatatu cy’urubyiruko rw’abakobwa na kimwe cya kane cy’abahungu bari mu myaka 20 y’amavuko bicuza igihe batakarije ubusugi cyangwa ubumanzi bwabo.

Mu 2019 hari ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza mu ibarura rigaruka ku myitwarire y’abatuye icyo gihugu ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina (National Survey of Sexual Attitudes and Lifestyles, Natsal).

Bwakozwe na Kaminuza ya LSHTM yo muri icyo gihugu, bukorwa hagendewe ku bisubizo byatanzwe n’urubyiruko rugera ku 3000 rwabajijwe ibibazo hagati y’umwaka wa 2010 na 2012, bugaragaza ko 40% by’abakobwa bari mu myaka 20 ndetse n’abahungu 26% bari muri icyo kigero, batigeze bishimira gukora imibonano mpuzabitsina bafite iyo myaka.

Benshi muri abo babajijwe kandi batangaje ko bifuza kuba bakabaye baratinze gutakaza ubusugi n’ubumanzi bwabo mbere y’igihe babikoreye, bake muri bo bo bavuga ko ahubwo bifuza kuba barabutakaje mbere y’igihe babikoreye.

Kimwe cya kabiri cyabo batangaje ko bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere bafite imyaka 17, ni mu gihe hafi kimwe cya gatatu cyabo bayikoze bataruzuza imyaka 16.

Umwe mu bakobwa batanu ndetse n’umwe mu bahungu icumi, yavuze ko ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina atari yabyumvikanyeho ku kigero kingana n’uwo bayikoranye, ku buryo umwe muri bo yabaga yahatiwe kubikora.

Prof Kaye Wellings wayoboye ubwo bushakashatsi yavuze ko nta myaka runaka ihari yo kuba umuntu yiteguye cyangwa atiteguye gutakaza ubusugi cyangwa ubumanzi.

Ati ‘‘Buri wese mu rubyiruko afite umwihariko we. Bamwe mu bafite imyaka 15 bashobora kuba biteguye, mu gihe abafite 18 bo baba batiteguye.’’

Naho Dr Melissa Palmer uri mubo bafatanyije muri ubwo bushakashatsi we, yavuze ko basanze benshi mu bakobwa bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato baba babihatiwe, ugereranyije n’abahungu bari mu kigero kimwe.

Yongeyeho ko mu mashuri hakwiye gukazwa ingamba zo kongera amasomo n’ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, abana bakabusobanukirwa hakiri kare, ku buryo nta n’umwe uzigera akora imibonano mpuzabitsina bitavuye mu bushake bwe kubera kudasobanukirwa.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutsinda APR Fc, Rayon Sports yananiwe kwikura imbere y’ikipe ikomeye muri Afurika mu mukino mpuzamahanga wa gishuti

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Abamotari n’abashoferi baraburiwe ni uko maze babigira imikino babyemera ariko hafashwe abarenga 200 mu umukwabu wabaye utunguranye