in

Uru si urukundo gusa! Harmonize yoherereje Yolo The Queen akayabo k’amafaranga, amubwira n’icyo agomba kuyakoresha

Yolo The Queen abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yemeje ko yakiriye amafaranga yo kugurira inzu Harmonize mu Rwanda.

Ni nyuma y’amasaha make Harmonize atangaje ko yiteguye kugura inzu mu Rwanda kuko Yolo The Queen amaze gutuma yiyumva nk’umunyarwanda wuzuye.

Yagize ati Ati”Iyo ufite amafaranga n’ubwamamare, iyi si iba igoye cyane, ntabwo umenya umuntu w’indyarya n’utari indyarya. Maze imyaka ine mvugana na Phiona [Yolo] yarahabaye nanjye narahabaye.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kukwereka ko ndi umugabo wa nyawe, nkukunda bimvuye ku mutima Yolo The Queen undutira buri mukobwa wese twahuye mu buzima bwanjye.”

“Utuma niyumva nk’umunyarwanda, ngiye kugura inzu yanjye ya mbere i Kigali kugira ngo ngerageze nkwegere “.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbega umubyeyi utangaje! Keza Terisky yazunguje ikibuno ateruye umwana abuza abantu kugira icyo bamuvugaho -Amashusho

“Araguhenesha hoshye uri itungo” Abagore bo muri Nyaruguru barataka ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo bareba filime z’urukozasoni maze bakaza babakoreraho ibyo barebyemo (VIDEWO)