in

NdababayeNdababaye

Uru rusengero, abantu baza gusenga bambaye ubusa buri buri. Amafoto

Itorero ryo muri leta ya Virginie rizwi ku izina rya White Tail Chapel ryafashe icyemezo kidasanzwe cyo kwemerera abanyamuryango kwitabira amateraniro bambaye ubusa buri buri.

Pasiteri Allen Parker, umuyobozi w’iyi Chapel yavuze ko yemereye ‘abasenga bambaye ubusa’ kubera ko ibihe byinshi by’ingenzi bya Yesu akiri ku isi byabaye igihe yari yambaye ubusa.

Mu kiganiro yagiranye na CNN yavuze ko ‘igihe [Yesu] yavukaga yari yambaye ubusa, igihe yabambwaga yari yambaye ubusa kandi igihe yazukaga yasize imyenda ye mu mva kandi yari yambaye ubusa’.

Yabajije ati: ‘Niba Imana yaturemye muri ubwo buryo, ni gute byakwitwa ko ari bibi?’

Umwe mu basuye iryo torero yasanze iyo Chapel yakiriye ubukwe bwabambaye ubusa, kandi ishishikariza abagize umuryango nabashyitsi kwiyambura imyenda.

Yavuze ko nubwo itorero ryemerera abasenga kwitabira amateraniro bambaye ubusa, bamwe ahubwo bakomeza kujya mu rusengero bambaye, cyane cyane iyo mu gihe cy’ubukonje.

Uwashinze Chapel avugako yakuye igitekerezo cye mu gitabo cy’Intangiriro, aho Adamu na Eva bivugwa ko bari ‘bambaye ubusa, nk’uumugabo n’umugore we, kandi ntibaterwaga isoni nabyo’.

 

 

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Norbert yabaye umusitari nyuma y’ibyo yakoreye umukunzi we ubwo bari kuri televiziyo (video)

Abafana bategetse umuhanzi ukomeye gukubura umuhanda nyuma yo gucyereza igitaramo cye