in

Abafana bategetse umuhanzi ukomeye gukubura umuhanda nyuma yo gucyereza igitaramo cye

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Pius Mayanja, uzwi ku izina rya Pallaso, yahatiwe gukubura mu mihanda yo mu mujyi wa Masaka anasaba imbabazi abakunzi be nyuma yo gutinda kuza mu gitaramo cy’umuziki mu ijoro ryo ku wa mbere, 14 Gashyantare.

Nyuma yamasaha menshi bamutegereje abafana bariye karungu batangira kwivovota cyane ndetse ubwo yageraga ahagomba kubera igitaramo ahabwa ibihano n’abafana be.Nyuma yaje kugaragara akubura umuhanda ari kumwe n’abaririmbyi be nyuma y’uburakari bw’abafana be.

Nyuma y’ibyo, uyu muririmbyi yagiye kuri page ye ya Instagram asaba imbabazi:

Ati: “Ku bafana banjye bose i Masaka, ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima kuba nabakereje mu ijoro ryakeye. Ndumva impamvu mwabuze kwihangana kandi ibintu byagiye bivaho. Byari amakosa yanjye kandi rwose ndababaye. Nakubuye umuhanda muto hamwe n’inshuti zanjye mumujyi wa Masaka uyu munsi kugirango mbibutse ko ndi umuhungu wanyu kandi ko byose mbikesha mwe.Ndasabye mumbabarire”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uru rusengero, abantu baza gusenga bambaye ubusa buri buri. Amafoto

Menya byinshi ku nkuru y’urukundo rwa lague na kelia