in

Uncle Austin, AllySoudy na Sabin barakajwe n’ibintu byakorewe umunyamakuru mugenzi wabo, Jean Luc Imfurayacu

Uyu munsi mu gitondo mu mugi wa Kigali habaye Press conference yahuje abari bayoboye Delegation y’amavubi muri CHAN ndetse n’abanyamakuru b’imikino batandukanye ba hano mu Rwanda. Gusa umwe mu banyamakuru bayitabiriye ariwe Jean Luc Imfurayacu ukorera Radio B&B Umwezi akaba yayihuriyemo n’uruva gusenya.

Nkuko mu bizi uyu musore Jean Luc, ni umwe mu banyamakuru baherekeje Amavubi muri CHAN, gusa igihe yari muri Cameroon akaba yarahuye n’akaga ararwara ku buryo bukomeye kugera aho ajya mu bitaro, ndetse birangira atashye i Kigali adasoje ubutumwa yari yagiyemo.

Uburwayi bwa Jean Luc bukaba bwaraje kuba kimwe mu bibazo byagonganishije Madame Lise, wari ayoboye Delegation y’Amavubi, n’itsinda ry’abanyamakuru bari bagiye baherekeje ikipe y’igihugu.

Uyu munsi rero Lise Kankindi akaba yabajijwe niba koko yaratereranye Jean Luc igihe yari arembye, maze aribihakana, aho yavuzeko Jean Luc yahawe ubufasha bwose bushoboka kugeza agarutse i Kigali.

Jean Luc nyuma yo kumva ibyo akaba yaje gusaba ijambo maze atangira gusobanura uko byagenze n’uburyo yatereranwe. Gusa icya kurikiyeho ari nacyo cyababaje abanyamakuru bagenzi be barimo, Murungi Sabin, Uncle Austin ndetse na AllySoudy, nuko igihe uyu musore (Jean Luc) yatangiye gutanga ubuhamya bw’akaga yahuye na i Douala yahise yamburwa ijambo ku ngufu birangira atabajije ikibazo cye.

 

Aba banyamakuru rero bakaba bifashishije imbuga nkoranyambaga maze bamagana bivuye inyuma ibyakorewe Jean Luc.

Sabin yagize ati :”Ibyo Imfurayacu yakorewe ntabwo byanejeje na mba😒Biranababaje cyanee cyaneee pe!! Ni kuki banze ko avuga amakosa yakorewe abanyamakuru muri Cameroun?? Kuki bifata bagacecekesha umuntu kandi afite ukuri🤔 Pole sana ndugu yangu @imfuraluc

AllySoudy we yagize ati:”Birababaje cyane ariko uwamwinye ijambo ntago murimo kumugaragaza nawe ninde ko ariwe dukwiye gupostinga akabimenya ko yakosheje kandi akwiye kubibazwa! Kwimana umwanya wo kubazwa ukanigana umuntu ijambo? Wow😢

Naho Austin we agira ati:”WHAT A HELL 😡😡😡

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Joseph
Joseph
3 years ago

Njyewe kubwanjye nnumvaga mwakatweretse uwo ntazi NGO yarayoboye ikiganiro mbuze uko mwata pe kdi birambabaje cyane ntitaye kuwabikoreww kuko nuwabikorerwa wese yaba umunyarwanda cg umunyamahanta yaba arenye pe biriya bintu ntanganga gaciro yabishyizemo nawe azabihanirwe kdi muruhame ntabyo kumuhisha nawe yumve uko bimera.

Gusa nyine pole kuri Jean Luc .
Murakoze

Yatewe agahinda no kujya kwereka ababyeyi umukunzi we bamwamaganira kure bamwita inguge.

Aya ni amwe mu makosa akorwa n’abagabo ndetse ashobora kubasenyera batitonze.