in

Aya ni amwe mu makosa akorwa n’abagabo ndetse ashobora kubasenyera batitonze.

Mu nkuru zacu zabanje twabagejejeho amwe mu makosa akorwa n’abagore bubatse ,ndetse ashobora gusenya urugo ,kubera ibyifuzo bya benshi bifuje ko twabagezaho n’amwe mu makosa akorwa n’abagabo mu ngo zabo ndetse yanasenya umubano w’abashakanye.

1.Kwaya umutungo w’urugo

Kugira ibyo ugira bihenze utabanje kubiganiraho n’umugore wawe cyangwa kwaya umutungo w’urugo ni irindi kosa abagabo bakora rikaba ryabasenyera. Kuba ufite konti muri banki ukayihisha uwo mwashakanye ni ‘sakirirego’ mu rugo. Iyo utumye umugore wawe atamenya ibyerekeye umutungo wawe, bituma yumva adakunzwe bihagije ndetse akaba yakwibona nk’umunyamahanga mu rugo rwanyu. Ni ngombwa ko wizera umugore wawe n’umutima wawe wose ndetse n’ubutunzi bwawe.

2.Gutekereza ibyishimo byo mu buriri wenyine utitaye ku wo mwashakanye

Abagabo benshi ni ba nyamwigendaho ku ngingo yo gutera akabariro ndetse ntibatekereza ku byishimo by’abagore babo. Kutita ku byishimo by’umugore wawe igihe muri mu gikorwa cy’abashakanye bishobora kugusenyera urugo vuba cyane. Kugira ngo mwembi mubashe kwishimira iki gikorwa bisaba ko muganira byo ku rwego rwo hejuru mukaganira mutuje kandi mukumvana.

3.Kudasaba imbabazi wahemutse

Kutemera gusaba imbabazi wafuditse ni rimwe mu makosa abagabo bakora mu mibanire y’abo mu ngo. Abagabo benshi bibwira ko ari ukwisuzuguza no kwitesha agaciro gusaba imbabazi umugore kandi mu by’ukuri si byo. Kuba uri umugabo si impamvu yo kuba utasaba imbabazi umugore wawe igihe wamukoshereje.

4.Kutita ku mubiri wawe

Abagabo benshi baba bifuza ko abagore babo bita ku mibiri yabo nyamara bo batabikora. Uko umugabo agaragara ni ikintu abagore bitaho kandi kibatera ishema. Abagabo benshi iyo bamaze gushaka, ntibongera kugira icyo bakore ngo bite ku mibiri yabo kandi ntibishimisha abagore. Nkuko wifuza ko umugore yiyitaho nawe ni ko uba ugomba kubigenza.

5.Kudateganyiriza ejo hazaza

Nk’umutware w’urugo, ukwiye gutekereza no kumenya guteganyiriza umugore n’abana bawe. Ugomba gupangira urugo rwawe ahazaza, ubutunzi bwawe, abana n’ibindi. Ntukabe umugabo ubaho nk’ubara ubukeye, akarya nk’aho ari bwo bwa nyuma. Ugomba guteganya ikizababeshaho mu busaza, utagishoboye gukora, ugateganyiriza igihe uzaba wapfuye cyangwa abana bawe nibashyingirwa n’ibindi.

6.Kwigira ntibindeba mu kurera abana

Abagabo benshi baharira abagore uburere bw’abana babo bakibwira ko icyo basabwa gukora gusa ari ugutanga ibitunga umuryango, kandi ibi bihabanye n’ukuri. Si byo na gato rwose kwirengagiza uruhare rwawe rwo kurera abana ufatanyije n’uwo mwashakanye. Ukwiye gufata umwanya ukawumarana n’abana bawe ndetse ukugira uruhare runini mu buzima bw’abana bawe.

7.Kutizera umugore wawe

Kutizera umugore ngo ube wamubitsa amabanga akomeye ni irindi kosa abagabo benshi bubatse bakora mu ngo. Umugore wawe aba agomba kuba umuntu ubwira udukuru twose ndetse ukamubitsa utubanga twose; ni urubavu rwawe. Umugore wawe ashaka kumenya ikikwerekeye cyose kandi erega nta cyo atazi, wigira ibyo umukinga rero.

8.Kwemerera umuryango n’inshuti zawe gusuzugura umugore wawe

Nk’umugabo, uzaba utsinzwe niwemerera abagize umuryango wawe ndetse n’inshuti zawe kutubaha umugore wawe. Umuntu wese utubashye umugore wawe nawe aba agusuzuguye; ni ibyo rwose. Ujye wirinda kuvuga nabi no gutaranga umugore wawe mu ruhame bitazatuma ata icyubahiro cye.

Umuryango ndetse n’inshuti zawe bagomba kumenya gusa ibyiza by’umugore wawe, ibibi ni wowe ugomba kubimenya gusa. Wowe n’umugore wawe ni mwe mwenyine mugomba kwicarana mugakemura ibibazo mufite mutihaye rubanda.

9.Kutumva umugore wawe

Abagabo benshi ntibabasha kubona abagore babo nk’umufasha cyangwa umufatanyabikorwa bituma batabatega amatwi ngo bumve uko babona ibintu. Ntukumve ko uzi ibyo umugore agiye kuvuga ngo umuce mu ijambo mbere y’uko avuga uti ‘Ni ay’abagore’.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uncle Austin, AllySoudy na Sabin barakajwe n’ibintu byakorewe umunyamakuru mugenzi wabo, Jean Luc Imfurayacu

Abakunzi b’agatabi ko ku mugongo w’ingona bararira ayo kwarika nyuma yo kubura ku isoko.