in

Umwuka mubi uratutumba hagati ya Ronaldo n’umutoza wa Portugal!

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Cristiano Ronaldo n’umutoza wa Portugal Fernando Santos nyuma y’uko yaraye akuye Ronaldo mu kibuga ku munota wa 65 bigatuma South Korea ibatsinda Ibitego bibiri kuri kimwe.

Cristiano Ronaldo utangiye gushyamirana n’umutoza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu South Korea yakinaga na Portugal mu mukino wanyuma wo mu itsinda H mu gikombe cy’isi. Portugal niyo yatangiye itsinda igitego ariko nyuma iza kwishyurwa ndetse inatsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 91.

Ronaldo nyuma yo gukurwa mu kibuga ku munota 65 Camera zamufashe amashusho n’amajwi agaragaza ko atishimiye gukurwa mu kibuga Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail na Goal.com avugako Ronaldo yagaragaye avuga amagambo arimo ibitutsi ndetse anavuga ko umutoza akoze ikosa ryo kumusimbuza kare
Umutoza wa Portugal Fernando Santos mu kiganiro n’itangamakuru yabajijwe niba koko Ronaldo yamurakariye maze abihakana y’ivuye inyuma mu magambo ye agira ati” Hoya ntago Ronaldo yandakariye ahubwo yavuye mu kibuga atishimiye kuko yaramaze gushwana n’umukinnyi wa Korea washatse ku musohora kibuga ku ngufu, muze kureba neza na Pepe ubwe yaje kubumvukanisha.”
Portugal yazamutse mu itsinda H Ari iya mbere ikaba izahura na Switzerland muri kimwe cy’umunani.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye Impamvu itangaje yatumye rutahizamu wa Serbia yishimira igitego yatsinze afashe mu bugabo bwe

Gicumbi: Umukecuru aratabaza bikomeye cyane ngo bamusanire inzu ye itaramugwaho