in

Umweyo muri rayon sport wafashe indi ntera

?????????????????????????????????????????????????????????

Icyumweru gishize nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko hari abakinnyi bane ba Rayon Sports bamaze kwirukanwa n’umutoza wa Rayon Sports barimo Mushimiyimana Muhamed, Mannace Matatu, Ndikumana Tresor na Bukuru Christophe.

Kugeza kuri ubu umutoza wa Rayon Sports akaba akomeje kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko hari abandi bakinnyi benshi bagomba kwirukanwa kubera umusaruro mucye .

Amakuru ahari ni uko abarimo Suleiman Sanogo, Mael Dindjeke na Elumanga baba bamaze kubwirwa n’ubuyobozi kujya gushakira ahandi.

Ibi bikaba bije mbere y’uko shampiyona irangira aho iyi kipe izahita itangira kwerekana abakinnyi bashya yaguze kuko ubu hari abo ngo yamaze kumvikana nabo. Intego ni ugukora Rayon Sports iryana umwaka utaha.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: umunyeshuri yaryamye ari muzima bucya yitabye Imana

Abakunzi bagiye bambaye ubusa mu muhanda bombi bagiye gukora ibitangaje