in

Umwarimu yatawe muri yombi azira gusambanya umwana w’imyaka 12 yigishaga, gusa ibyo yakoze we ntago abyita kumusambanya ahubwo yabihaye indi nyito

Umwarimu yatawe muri yombi azira gusambanya umwana w’imyaka 12 yigishaga, gusa ibyo yakoze we ntago abyita kumusambanya ahubwo yabihaye indi nyito.

Ku wa gatatu, tariki ya 1 Gashyantare, David Augustine Hodge Jr ufite imyaka 30, ukomoka muri Floride, muri Amerika, yashinjwaga icyaha cyo gusambanya umwana.

Ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa bavumbuye ko uyu mwana ahohoterwa niko kurega uyu mwarimu.

Nk’uko NBC 6 ibitangaza, abapolisi bashinje Hodge, gufatirana uyu mukobwa, ubu ufite imyaka 13, ibyo bikaba byarabaye mu Kwakira umwaka ushize wa 2022.

Polisi ivuga ko we n’umukobwa babanje gutangira kohererezanya ubutumwa binyuze mu nyandiko na Instagram ku bijyanye n’ishuri ariko ibiganiro byahindutse ku mibonano mpuzabitsina bivugwa ko aribwo byatangiye kwitwa ko aba bombi bakundana.

Uyu mugabo mu buryo bwo kwiregura yavuze ko we atasambanyije uyu mwana ubu ufite imyaka 13, ahubwo ko ibyo bakoze babikoze bakundana.

Hodge afungiye muri gereza ya Miami-Dade nyuma yuko ahamwe nicyaha cyo gusambanya umwana muto utaruzuza imyaka.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyamamare 8 byicuza cyane kugira ibishushanyo ( tattoos) ku mibiri yabyo (AMAFOTO)

Umukobwa w’imyaka 20 yishwe n’umusore bakundanaga