in

Umwarabu utoza ikipe yo mu Rwanda yahagaritswe na CAF imyaka itanu kubera gukoresha Liscence A y’impimbano

Umutoza wa Gasogi United, Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim ari mu batoza batatu bahanwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’Afurika ‘CAF’ bitewe n’uko bari gukoresha Liscence A z’impimbano.

Mu gitondo cyo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2022, nibwo aya makuru yagiye hanze ko abatoza batatu bakomoka mu b’ihugu bya Morocco, Tunisia na Egypt bahagaritswe imyaka itanu.

Abo batoza ni Youssef Rossi ukomoka muri Morocco, Rafik Mohammed ukomoka muri Tunisia na Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim ukomoka mu Misiri.

Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim yasinyiye Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe mu mpeshyi ya 2022, kuva shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yatangira amaze gutsinda imikino itatu anganya umukino umwe.

Ahmed Adel wabaye muri Musanze FC mu 2020, yigeze gutoza Panthère du Ndé yo muri Cameroun. Yatoje kandi mu bihugu birimo Libya na Oman.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: inzu bivugwa ko irimo abazimu ikomeje gutera ubwoba abatari bake

Sadio Mane yatangaje amagambo yakoze ku mitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru avuga kuri Barondoro