in

Umwana w’imyaka 9 yarashwe ahita yitaba Imana

Umwana w’imyaka 9 witwa Sania Daniels ni umwe mu bantu 4 barasiwe Bolingbrook , ahita yitaba Imana nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru  Chicago Sun Times ibivuga.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Sania Daniels yapfiriye mu bitaro bya Advocate Good Samaritan Hospital  Emergency Room  nyuma yo kugezwayo afite ibikomere by’amasasu.

Uyu mwana yitabye Imana nyuma ya Cartez L. Daniels w’imyaka 40 , Samiya A .Shelton Tillman w’imyaka 17  bapfiriye aho iryo raswa ryabereye ku cyumweru saa mbili n’iminota 15 z’ijoro, mu gihe undi mugore wabaye uwa 4 warashwe we arikwitabwaho n’abaganga.

Aba bantu bose barashwe na Byrion Montgomery w’imyaka 17 ,kugeza kuri ubu ufungiye kuri sitasiyo ya polisi muri Bolingbrook.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abenshi bari batarabona ibyicaro! Ibitego 5 byihuse mu mateka ya Premier League

Ikiboko cyararishije! Umujura wibye moto ahondaguye nyirayo, yafashwe atari yarenga umutaru