in

Ikiboko cyararishije! Umujura wibye moto ahondaguye nyirayo, yafashwe atari yarenga umutaru

Polisi yemeje amakuru yifatwa ry’umujura wibye moto abanje gukubita nyirayo, aho yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe.

Muri iryo joro Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 32 wafatanywe moto acyekwaho kwiba ayambuye nyirayo mu buryo bwa kiboko.

Yafashwe ahagana saa munani n’igice z’ijoro nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RC 036 C, mu mudugudu wa Kagara, akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo gutabazwa na nyirayo.

Uwo mujura agitwa yahise yiyemereye ko yari agiye kwiba iyo moto agamije kuzayikuramo ibyuma akabigurisha ukwabyo.

Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Gisozi kugira ngo hakomeze iperereza, moto yari yibwe isubizwa nyirayo.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 9 yarashwe ahita yitaba Imana

Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye gukora amahano nyuma yo kugirwa inama na mugenzi we akumva irimo agasuzuguro