in

Umwana w’imyaka 9 yakoze ibyananiye abatari bake

Umukobwa wimyaka icyenda witwa Danielle Boadu yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambikwa ikamba ry’umwana w’umunyabwenge mu marushanwa yigihugu yimibare mu Bwongereza.

Uyu mwana muto w’umwirabura yatsinze amarushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imibare uba tariki 23 Werurwe.

Boadu, umunyeshuri mu ishuri ribanza rya Heritage Park muri Peterborough yari mu bana benshi bo mu mashuri abanza aho bagombaga kwerekana ubumenyi bwibanze ku mibare.

Uyu mukobwa akaba yatsinze aban 450 b’abahanga muri kiriya gihugu.

Nk’uko amakuru abitangaza, abahatanira bari abanyeshuri bitegura gusoza amashuri abanza hirya no hino mu Bwongereza na Irilande bakoze amashusho yabo agaragaza imibare, ariko igishushanyo cya Boadu cyatoranijwe mu nyandiko zirenga 450 n’abakanama k’abakemurampaka b’inzobere bashimye umurimo we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lucky wa RBA aje yariye karungu kuri Kenny Sol

Birababaje: abari batashye ubukwe byarangiye bari mu bitaro