in

Umwana w’imyaka 8 yatunguye benshi ubwo yicaga inzoka ya Cobra ayirumye nyuma y’uko imwizingiye ku kaboko

Umwana w’imyaka umunani mu Buhinde yatunguye benshi nyuma yo kwica cobra yari yizingiye ku kuboko kwe ayirumye.

Uyu mwana uzwi ku izina rya Deepak gusa, bivugwa ko yarumye iyi nzoka nyuma yuko yari yamaze kumuzenguruka ku kuboko, yamufashe ubwo yari ari gukinira imbere y’inzu yiwabo mu busitani.

Nk’uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza ngo iyo cobra yaje kumuruma ubwo yakinaga hanze y’inzu yiwabo, gusa iyi nzoka yaje kumukomeretsa ku kuboko.

Kubera ububabare yagize, Deepak yarakaye cyane nyuma yuko inzoka yari yamwizingiyeho kandi yanze kumurekura nibwa yahise ayishinga amenyo ubundi akayiruma inshuro zigera kuri 2.

Ubwo yabisobanuraga yavuze ko Inzoka yazengurutse ku kuboko kwe ikamuruma, kandi yavuze ko byamubabaje cyane.

Nyuma ababyeyi b’uyu mwana bamujyanye ku kigo nderabuzima cyari hafi aho bamukurikiranira hafi kugira ngo bamenye niba nta bumara ino nzoka yamusigiye, nyuma yo gusuzumwa uyu mwana byagaragaye ko nubwo inzoka yamurumye itamurekuriyemo ubumara.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 3 byingenzi birimo gutuma ikipe ya Rayon Sports ikomeza kwitwara neza nyuma y’igihe kinini byarabuze

Nyuma yo kubyara abana 5 icyarimwe umubyeyi yatangaje byinshi bitangaje kuri abo bana