in

Nyuma yo kubyara abana 5 icyarimwe umubyeyi yatangaje byinshi bitangaje kuri abo bana

Umubyeyi w’abana batandantu bose b’abakobwa Divina Nyangarisa muri abo bana batanu muri bo bavukiye umunsi umwe ubu bafite imyaka itandatu mu gihe mukuru wabo afite imyaka 10.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na Afrimax TV dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubu yishimira kwicarana n’abana be bose barimo impanga eshanu ariko ngo mu gihe cyo kubatwita ntibyari byoroshye.

Ati “Igihe nari ntegereje ko hagera igihe cyo kubyara, natangiye kugira ibibazo, kuko natangiye kujya nduka amaraso. Rero kwari ugutwita kw’ingorabahizi.”

Yabyaye aba bana batagejeje igihe kuko bavutse habura amezi atatu, bagahita bashyirwa mu byuma bikuza abana, akavuga ko na bwo akibyara bitari byoroshye kuko bavutse ari bato cyane dore ko uwari ufite ibiro byinshi yari afite 1,5.

Ati “Bavutse bafite amagara mato, nkibanona nahise mbwira muganga nti ‘ntumbwire ko aba bana batazabaho?’ kuko ku bwanjye nabonaga batazabaho, numva birandenze n’ukuntu kubatwita byambereye umutwaro.”

Divina avuga ko na nyuma yo kubabyara yahuye n’imbogamizi nyinshi kuko kubitaho ubwabyo ari ihurizo rikomeye ndetse na nyuma aho batangiriye ishuri bikaba byaramugoye.

Avuga ko nubu bitoroshye kuko kubabonera ibibatunga ndetse n’amafaranga y’ishuri, icyakora kuko asanzwe ari umwarimu, yahisemo kubigishiriza mu rugo ariko nyuma baje kumuhagarika abajyana mu ishuri.

Ati “Bagejeje igihe cyo gutangira ishuri byarankomereye cyane, kugura imyambaro y’ishuri, kubishyurira amafaranga y’ishuri kandi ndi umwe, icyo naravuze nti ‘nubundi nsanzwe ndi umwarimu reka mbigishirize hano nshaka undi mwarimu wamfashije kuko kwigisha abana bawe na byo ntibyoroshye.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 8 yatunguye benshi ubwo yicaga inzoka ya Cobra ayirumye nyuma y’uko imwizingiye ku kaboko

Kabaye:Abakozi ba Twitter bari mu mazi abira nyuma yo guhomba miliyoni 4 z’amadorali buri munsi ku buyobozi bwa Elon Musk