in

Ibintu 3 byingenzi birimo gutuma ikipe ya Rayon Sports ikomeza kwitwara neza nyuma y’igihe kinini byarabuze

Ikipe ya Rayon Sports imaze imikino 6 itsinda nta kunganya irangira kuva shampiyona yatangira gusa ifite imikino 2 y’ibirarane harimo uwo itarakina na AS Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports ibi ikoze byaherukaga mu myaka 4 ishize kandi icyo gihe ibikora yanatwaye igikombe bishobora ko uyu mwaka hari icyizere cyo kongera kuba byabaho nkuko byabaye.

Rayon Sports nyuma y’imyaka 4 hari ibintu byahise bigenda bicyendera kandi ari byo byafashaga iyi kipe kwitwara neza ari nabyo birimo guhinduka ubu bikanayifasha cyane uko irimo kwitwara.

Ibintu 3 byandindutse bituma iyi kipe yitwara neza nyuma y’igihe kinini.

Iyi kipe kugeza ubu ubona ko ifite ubuyobozi bwiza.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel kugeza ubu Hari ikintu gikomeye ubona ikipe ya Rayon Sports imaze kugeraho kandi cyakozwe n’ubu buyobozi. Uwayezu Jean Fidel agitorerwa kuyobora iyi kipe yitangaje ko ntamafaranga aje gushora muri Rayon Sports ariko kuva yafata iyi kipe ntawatinya kuvuga ko yabonye amafaranga menshi avuye mu baterankunga kurusha ikindi gihe iyi kipe yayobowe n’abandi, nacyo Kiri mu biri gufasha iyi kipe.

Ikindi kintu cyahindutse muri iyi kipe ni uko kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports harimo ubumwe no gufatanya mu ngeri zose.

Ubumwe mu makipe ni kimwe mu bintu bifasha mu gutanga umusaruro ukomeye cyane ko hari ingero nyinshi urebeye nko ku ikipe ya APR FC ndetse na Kiyovu Sport umwaka ushize uko byari bimeze nubwo bitagenze neza cyane. Muri Rayon Sports mu myaka ishize hari harabayemo kuryana cyane mu bayoboraga iyi kipe ndetse no mu ma Fun Club atandukanye ariko kugeza ubu amafun club yarongeye arakorana cyane, ndetse Kandi n’abayoboye iyi kipe barongeye bagaruka gufasha ubu buyobozi buriho kugirango umusaruro wongere ugaruke.

Uyu mwaka ntawatinya kuvuga ko Rayon Sports ifite abatoza beza bazi no kureba abakinnyi bafite impano kandi bafasha.

Umutoza Haringingo Francis ukomoka mu gihugu cy’u Burundi umaze igihe kitari gito hano mu Rwanda ni umwe mu batoza bari hano muri Shampiyona umuntu atashidikanyaho ko ari umutoza mwiza kandi uzi kureba impano nziza. Uyu mutoza kuva yafata ikipe ya Rayon Sports ubona ko hari ikintu yahise ahindura cyari cyarananiye uwabatoje mu mpera ya sezo ishize Jorgeo Piaxao.

Haringingo Francis urebye abakinnyi yaguze benshi bamuca amazi ngo ntabwo bazagira icyo bakora barimo Ganijuru Ellie, Mucyo Didier Junior ndetse n’abandi, ariko bitewe n’ubushishobozi bwe ubona ko ari abakinnyi beza kandi batanga ikizere gikomeye muri uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Rayon sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Sunrise FC ku munsi w’ejo hashize izahita ikurikizaho ikipe ya Kiyovu Sport ikunze kuyishobora cyane muri iyi myaka imaze itameze neza, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwiyemeje ko muri Shampiyona bagomba kuyitsinda nkuko byahoze mu myaka ishize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abazungu benshi bakomeje kugaragaza urukundo bihebeye Rayon Sports (AMAFOTO)

Umwana w’imyaka 8 yatunguye benshi ubwo yicaga inzoka ya Cobra ayirumye nyuma y’uko imwizingiye ku kaboko