in

Umwana wambere yamubyaye afite 17! Mama Sava yahishuye umuntu wamuteye inda bwambere bahuriye mu rusengero

Umubyeyi uzwi mu gukina filime, wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, akaba azwi na benshi nka Mama Sava, aherutse guhanurirwa ko agiye kuzashyingirwa na Papa Sava, gusa we arabihakana avuga ko uwabihanuye yabeshye igihumbi ku ijana (1000%).

Uyu Mama Sava mu kiganiro yagiranye na Igihe, yahishuye ko umuntu babyaranye bwambere atari Umunyarwanda, ahubwo ko ari Umunyakenya.

Mama Sava yavuze ko ubwo yahuraga n’uyu mugabo yari afite imyaka 17, ari nabwo yamuteye inda akabyara umwana we wambere.

Mama Sava kandi yavuze uyu mugabo bahuriye mu rusengero rwa ADEPR, ubwo yari yagiye gusenga. Yakomeje avuga ko ubwo yahuraga n’uwo mugabo, atari azi icyongereza ndetse nawe atazi ikinyarwanda, gusa ngo niwe watumye amenya icyongereza.

Ibi Mama Sava yavuze ni ubwambere yari abishyize hanze!, abajijwe impamvu abivuze yavuze ko ibikomere byashize ntakimuteye ipfunywe.

Mama Sava kandi mu kiganiro aheruka gukorana na The Choice, yavuze ko ibya videwo y’ubuhanuzi bamuhanuriye, ari videwo yo mu mwaka washize mu kwa 12.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzungu yagiye kuri sitasiyo ya essanse abwira umukozi uhakora ngo ni inguge, gusa ibyo uwo muzungu yakorewe azabyumva kugera mu busaza bwe -AMASHUSHO

Kapiteni Muhire Kevin yageneye ubutumwa Rayon Sport imaze imyaka myinshi idatwara igikombe