in

Kapiteni Muhire Kevin yageneye ubutumwa Rayon Sport imaze imyaka myinshi idatwara igikombe

Nyuma yo gukubitirwa ahareba inzega, igahita isezererwa na Bugesera mu gikombe cy’amahoro, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport bagiye bagira ubutumwa batanga.

Kapiteni wa Rayon Sport Muhire Kevin, yavuze ko nubwo basezerewe mu gikombe cy’amahoro badakwiye gucika intege.

Yavuze ko kandi biteye isoni kuba Rayon Sport nk’ikipe ikomeye imaze imyaka igera kuri 5 idatwara igikombe kandi ibifitiye ubushobozi.

Yavuze ko igikwiye gukorwa kugirango Rayon Sport season itaha izitware neza, ari uko yajya ku isoko igashaka abakinnyi beza babifitiye ubushobozi. ntibisobanuye ko abahari badafite ubushobozi ahubwo izashake abisumbuyeho.

Kuri ubu Rayon Sport yamaze gukuraho ku bikombe byose, kuko shampiyona yatwawe na APR Fc, naho igikombe cy’amahoro kizatwarwa na Bugesera Fc cyangwa Police Fc.

Ibyo bivuze ko amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, ari APR FC n’indi izarokoka hagati ya Police na Bugesera.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana wambere yamubyaye afite 17! Mama Sava yahishuye umuntu wamuteye inda bwambere bahuriye mu rusengero

Imana yakinze ukuboko! Benshi bafashwe n’amarangamutima bashima Imana nyuma yo kubona uburyo imidoka Dogiteri Nsabi na Bijiyobija bari barimo yabaye -Ifoto