in

Umva ukuntu amashusho ya Trump washatse gusambanya umugore, yirukanishije mubyara wa Bush bikababaza benshi

1439035804111-cached
trump na Megyn Kelly

Ubu ni agahinda ku bakunzi ba NBC cyane cyane abakunda gukurikirana ikiganiro “Today” kuko umwe mu banyamakuru bakigaragaragamo yamaze guhambirizwa azira kugaragara mu mashusho yumvikanamo Trump yigamba ko irari ryamugabije kwegera umugore ufite umugabo kandi akabikora nkana
Televiziyo ya NBC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirukanye umunyamakuru Billy Bush akaba mubyara wa George W.Bush wakoraga ikiganiro ‘Today’, azira kugaragara mu mashusho arimo umukandida Donald Trump yavugaga ku bagore yafashwe mu mwaka wa 2005.

Image result for billy bush and trump
Billy Busha na Trump

Amashusho y’iminota itatu aherutse gushyirwa ahagaragara n’ikinyamakuru The Washington Post, yafashwe muri 2005 ubwo Trump yakoraga ikiganiro ‘The Apprentice’ kuri NBC naho Bush agakora kuri Televiziyo y’imyidagaduro yitwa ‘Access Hollywood’.

Yagaragaje ikiganiro cya Trump n’itsinda bari kumwe mu modoka ryarimo na Bush, amajwi afatwa na mikoro ihishe.Trump yumvikana avuga uko yashatse kuryamana n’umugore ufite umugabo, nubwo avuga ko atabigezeho kandi yari azi neza ko uwo mugore yashatse.

trump yumvikana kandi avuga ko iyo akuruwe n’abeza (abagore) ahita abasoma, nta gutegereza, bikaba nka rukuruzi, ndetse abari muri iyo modoka bakumvikana bamwogeza ndetse harimo n’abaseka.

Ati“Kandi iyo uri icyamamare barakureka ukabikora. Wakora ikintu icyo aricyo cyose, gufata ku gitsina, wakora icyo aricyo cyose.’’

Muri ayo mashusho Bush yumvikana aseka nyuma y’amagambo yari avuzwe na Trump.

Mu myaka 11 yari ishize ayo mashusho yabitswe na Access ntihagira uyabona n’uyumva, umwe mu bakozi yaje kuyagwaho Access na NBC biyemeza gutangira kuyatunganya ngo bayakoremo inkuru. Mu gihe itarasohoka, hari uwayabibye ayashyira The Washington Post iyatangaza kuwa 7 Ukwakira 2016.

Nyuma yo gushyirwa ahagaragara Bush yasabye imbabazi avuga ko atewe ikimwaro no kuba ayo mashusho yarafashwe.

Ejo kuwa Mbere umugore wa Trump, yikomye Bush avuga ko yamushukiye umugabo akamushora mu kiganiro cy’uduhungu duto, agatangazwa n’uburyo batibutse kuzimya mikoro.

Billy Bush w’imyaka 44 ni mubyara w’uwahoze ari Perezida George W.Bush.
Amashusho akimara kujya hanze yagize ati “Ndashimira byimazeyo ibiganiro nagiranye n’abakobwa banjye n’ubufasha bwose bw’umuryango wanjye inshuti n’abavandimwe. Ntegereje ikizakurikira.”

Yari amaze amezi abiri akora ikiganiro Today gihita saa tatu za mu gitondo kuri Televiziyo ya NBC.

Umuyobozi mukuru w’ikiganiro Today, Noah Oppenheim yagize iti “Yari mushyashya mu kiganiro Today, ariko yari amaranye igihe na NBC. Turamwifuriza ishya n’ihirwe.”
NBC igomba kwishyura Bush amadolari y’igihe yari asigaranye ku masezerano ye ya miliyoni eshatu z’amadolari ku mwaka.
Billy Bush wakoraga ikiganiro ‘Today’, yirukanwe azira kugaragara mu mashusho ubwo umukandida Donald Trump yavugaga ku bagore mu mwaka wa 2005.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore impamvu nyakuri yatumye Iranzi Jean Claude ataha mu Rwanda mu buryo butunguranye

Umva amagambo y’umuhanzi Auddy Kelly wihoreje Aline Gahongayire bikariza bamwe