in ,

Umva Uko Umuhanzi Man Martin Yahawe Indabo Zirimo Inzara z’Ikiyoni, Amarozi Mu Bahanzi (Video)

Hakunze kumvikana inkuru zitandukanye zivugako hakoreshwa amarozi mu mupira w’amaguru hano mu rwanda nubwo nta gihamya kiba kibyemeza. Gusa si kenshi cyane hakunze kuvugwa amarozi muri muzika nyarwanda, ariko itsinda rya Just Family ryigeze gutangaza ko ryajyaga rijya mu bapfumu kugirango indirimbo zabo zikundwe.

Mu minsi mike ishize umuhanzi Man Martin nawe yahishuye ukuri yaramaranye igihe, avugako mugihe habaga irushanwa Guma Guma, haru umukobwa wamuhaye indabo maze asangamo inzara z’igisimba we yita “kiyoni”. Man Martin akaba ahamya ko icyo gihe hari abahanzi bakoreshaga amarozi.

Man Martin yagize ati “nafunguye icyo kiboro cyari kizingiyeho urwo rurabo, nsangamo inzara zimeze nk’iz’ikiyoni, mbonamo n’ijisho ritose”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nonaha : Igisambo gituburira aba agent kigenda Kuri Motto baragifashe(video)

APR FC Isubiriye Rayon Sports Iyitsinda Ibitego 2-1. Reba Amashusho Y’Ibitego Byose