in ,

Umva inkuru itari nziza niba uri umukunzi w’umuhanzi Stromae

Stromae bamwe bita Maestro yahagaritse umuziki kugeza igihe kitazwi.

amkaklala-horz

Stromae  aganira n’ ikinyamakuru Inrocks  yivugiye ko atacyiyumvamo ubushake bwo kuririmba, ngo yumva muri iki gihe yakwiha akanya ntiyongere gukora ibitaramo no gusohora indirimbo nshya ze ahubwo akaba mu muziki mu bundi buryo.

Yagize ati “Kuririmba, ndumva ntagifite ubushake bwo kubikora gusa umuziki sinzawureka […] Ndiyumvamo ko ngiye kwibanda cyane mu kwandika no gutunganya indirimbo nabwo bitari cyane. …..”

Nyuma yo gutangaza aya magambo  bamwe mu bakunzi be baribaza niba baratahiye kumva Stromae muri Racine carrée cyangwa se wenda bazongera kumwumva mu zindi  bikabashobera

Stromae yanzuye ko agiye kuba afashe ikiruhuko mu byo gukora indirimbo nyuma y’inyungu ikomeye no gukundwa cyane yabonye abikesha album ya Gatatu yasohoye kuwa 26 Kanama 2013.

Album Racine Carrée yayimuritse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda. Yaje i Kigali kuwa 17 Ukwakira 2015, yari amaze kuririmbira mu bice bitandukanye byo ku Isi, aho yanyuze hose mu gihe kigera ku myaka ibiri yari amaze kwakirwa n’abafana 1.670.000 barimo Ababiligi 200.000. I Kigali yabonye abafana basaga gato ibihumbi 20 bityo ‘Racine carrée Tour’ yuzuza abantu 1.690.000 bitabiriye ibi bitaramo byose.

Stromae yamuritse album ye mu bihugu bitandukanye i Burayi, muri Afurika, muri Amerika nko muri Atlanta, Washington, Chicago, Boston, Minneapolis ho muri Leta ya Minnesota, San Francisco n’ahandi.

Francesoir Ivuga ko ntakabuza ko abakunzi ba Paul Van Haver (Stromae ) bazamukumbura  ndetse ngo bamwe bari bazi ko yakoze izindi ndirimbo mu ibanga gusa ngo bari beshyaga cyane  kuko yari yibereye mu kiruhuko we n’umugore we ,Coralie Barbier.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uko Miss Kundwa Doriane uri i mahanga yifuriza Miss Jolly ukomerewe

Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Arsenal yaba yifuza kwisubirira mu ikipe yahozemo