in ,

Irebere uko Miss Kundwa Doriane uri i mahanga yifuriza Miss Jolly ukomerewe

Kundwa Doriane,wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015,kuri ubu aherereye muri Canada aho yagiye kwiga ibijyanye n’Ubutegetsi  ari  nayo mpamvu ubu agaragara nk’uhuze cyane dore ko yahise atangira amasomo akigerayo .Mu gihe gito abona cyo kuruhuka Miss Doriane yafashe umwanya yereka abakunzi be ibyifuze bye byiza byerekeye Miss Jolly atibagiwe Miss Colombe bakomerewe mu marushanwa mpuzamahanga bitabiriye.

a67f096809415ca1c9f112d96d27689b-horz

Kuri ubu  Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 yitabiriye irushanwa rya banyampinga rikomeye  kurusha ayandi ryo guhatanira ikamba rya nyampinga w’isi (Miss world) ndetse na Miss Akiwacu  Colombe  nawe yitabiriye irushanwa  rya Miss Supranational 2016 aho ahatana n’abakobwa baturutse mu bihugu 71 ,irushanwa riri busozwe uyu munsi ( kuwa gatanu taliki ya 02/12/2016)

amakaklal
Foto: Instagram

Muri uru rugamba rukomeye kandi rusaba guhatana no gukomera,Miss Doriane nawe yafashe umwanya yifuriza Miss Colombe wamubanjirije na Miss Jolly wamukoreye mu ngata amahirwe masa,Yifashishije urukuta rwe rwa instagram Doriane yahereye kuri Miss Colombe wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 maze amwizeza ko ashyigikiwe kandi ko ashobora kubikora maze ibendera ry’u rwanda rikazamuka i Mahanga.

ati”All the best @colombe_akiwacu you have all our support#togetherwecanraisetherwandanflag#misssupranational2016“

akaalal

Ntabwo yibagiwe kwibutsa Miss Jolly uhanganye n’ibikomerezwa mu buranga no mu myifatire ko abanyarwanda bamwizeye ,bamusengera bityo umugisha ari kumwe nawo kandi ko yabikora akegukana iri kamba.

aikalalala

Miss Jolly aramutse yegukanye ikamba rya Miss World rizasozwa kuya 19 Ukuboza 2016 aho ahanganye n’abandi ba nyampinga baturutse mu bihugu 120,yaba abaye uwa gatandatu ukomoka ku mugabane wa Africa wegukanye iri kamba abandi batanu baryekuganye ni abanya South Africa (S.A) 3  n’umunya Nigeria ndetse n’umunya Giputa (Egypt).

Dore uko waha Miss Mutesi Jolly amahirwe yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’Isi

akalalal
Foto: instagram

Abashinzwe gutegura iri rushanwa bamaze gutangaza ko ubu abashyigikiye aba banyampinga bashobora kubatora mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho bisaba kumanura (download) application yo muri telefone yitwa Miss World iboneka kuri App Store ndetse na Google Play.

Iyo umuntu amaze gushyira iyo application muri telefone ye ahitamo ba nyampinga batatu aha amajwi, ubundi umuntu akaba yakongererwa amajwi 3 mu gihe afashe ifatabuguzi kuri iyo application.

Gutora Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly bimuha amahirwe yo kuzahabwa igihembo cya nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (People Choice Award) ndetse akajya no muri ba nyampinga 10 ba mbere.

Biteganijwe ko gutora bizarangira kuwa 18 Ukuboza i saa kumi z’umugoroba ku masaha y’i Kigali na saa munani ku isaha ngenga masaha ya GMT.

Dore uko waha Miss Akiwacu Colombe  amahirwe yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’Isi

Miss Akiwacu Colombe mu marushanwa
Foto: instagram

Ushobora guhesha amahirwe ya nyuma Nyampinga w’u Rwanda, Akiwacu Colombe uri muri aya marushanwa, ukamutora ukunda ifoto ye unyuze HANO 

Guhesha amahirwe Miss Colombe kandi ushobora no kubikora unyuze ku rubuga rwa Instagram, aho waca HANO ugakanda Like ku ifoto ye cg ukoresheje MOBSTAR app Gusa harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo uwatsinze atangazwe 

Miss Colombe Akiwacu mu kwifotoza
Foto :Instagram

 

Amahirwe masa kuri Miss Jolly na Miss Colombe 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto agaragaza imiterere irangaza abasore y’umukunzi wa Lil G (amafoto)

Umva inkuru itari nziza niba uri umukunzi w’umuhanzi Stromae