in

Umuyobozi w’ishuri yacunze abanyeshuri batari bazi kwiga ahita yiba ibishyimbo bari kuzarya gusa byamukozeho none ari kuririra mu myotsi

Umuyobozi w’ishuri yacunze abanyeshuri batari bazi kwiga ahita yiba ibishyimbo bari kuzarya gusa bigiye kumukoraho.

Umuyobozi wa rimwe mu ishuri ryo mu karere ka Nyanza ntari mu kazi, yahaye ibaruwa imuhagarika by’agateganyo bigakekwa ko ari ukubera kunyereza ibishyimbo.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru iyi nkuru uvuga ko umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gati (G.S Gati) riherereye mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza yahagaritswe by’agateganyo mu kazi.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yagize ati “Hari ibishyimbo ubuyobozi bwasinyiye ko byinjiye kandi bitinjiye, biri hagati y’ibilo 300 na 350.”

Uriya muyobozi wa G.S Gati yabwiye UMUSEKE ko yahawe ibaruwa.

Yagize ati “Ibaruwa nahawe ivuga ko bari mu iperereza nyuma bamenya ibyo ari byo kikaba cyashyirwa mu bikorwa.”

Akomeza avuga ko atemerewe kujya mu kazi nk’uko bisanzwe, gusa yirinze kuvuga icyo yajijijwe.

Yagize ati “Ntabwo nabyinjiramo byose kugira ngo ntabangamira iperereza.”

Yemeye ko ibiri gukorwaho iperereza ari ibijyanye n’imikorere n’imikoranire n’abakozi.

Ubusanzwe byajyaga byumvikana ku bakozi ba Leta aho umukozi waketsweho amakosa amara amezi atatu adakora atanahembwa, gusa uriya muyobozi yabwiye UMUSEKE ko atajya mu kazi ariko guhembwa byo nta kwezi kurashira ahawe ibaruwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nesa yasohoye itangazo ryihutirwa rigenewe abanyeshuri bose bagiye kwiga muri S1 na S4 bari bafite impungenge

Banze kumurongora! Umukobwa witwa Rosine arishyuza umusore witwa Claude yishyuriye kaminuza arenga miliyoni 3 aho umusore yamwizezaga ko azamurongora gusa akiyirangiza yanze kumurongora none umukobwa yagannye inkiko