in

Banze kumurongora! Umukobwa witwa Rosine arishyuza umusore witwa Claude yishyuriye kaminuza arenga miliyoni 3 aho umusore yamwizezaga ko azamurongora gusa akiyirangiza yanze kumurongora none umukobwa yagannye inkiko

Banze kumurongora! Umukobwa witwa Mizero Rosine w’imyaka 28 arishyuza umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude yishyuriye kaminuza arenga miliyoni 3 aho umusore yamwizezaga ko azamurongora gusa akiyirangiza yanze kumurongora none umukobwa yagannye inkiko.

Mu karere ka Ngororero humvikanye inkuru y’umukobwa witwa Rosine uri kwishyuza umusore yishyuriye kaminuza.

Uyu mukobwa avuga ko yishyuriye uyu musore amafaranga arenga miliyoni 3 n’ibihumbi 400 aho uyu musore yamwizezaga ko nayisoza azahita amurongora.

Umusore akirangiza kaminuza yanze kongera kwikoza uyu mukobwa amubwira ko icyo yamushakagaho kwari ukwiga kaminuza gusa.

Rosine avuga ko we na Claude batangiye gukunda bakiga mu mashuri abanza gusa ngo bageze mu yisumbuye baratandukanye ni uko maze bongera gusubirana barangije amashuri.

Rosine yahise ashinga akabari na resitora mu gihe Claude we yigishaga mu mashuri abanza.

Kubera urukundo, Rosine yemeye gutanga Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na murongo itandatu kugira ngo Claude yige kaminuza aho bari banahanye isezerano ko nasoza kaminuza bazahita bakora ubukwe.

Kuri ubu Claude yihakanye uyu mukobwa amwita umutekamitwe.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiriye inama Rosine yo kugana inkoko kugira ngo arenganurwe.

Mu byifuza bya Rosine nk’uko yabibwiye TV1 dukesha iyi nkuru ni uko uyu musore yamwishyura miliyoni ze kandi akanita ku bana babiri babyaranye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyobozi w’ishuri yacunze abanyeshuri batari bazi kwiga ahita yiba ibishyimbo bari kuzarya gusa byamukozeho none ari kuririra mu myotsi

Aciye amazimwe ! Ntaguca kuruhande Brenda avuze ise w’umwana wanyawe