in

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports yateze na KNC bemera gutanga amamillioni mu gihe umwe ikipe ye yatsindwa

Abafite amafaranga barakimaze! Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports yateze na KNC bemera gutanga amamillioni mu gihe umwe ikipe ye yatsindwa

Ku munsi w’ejo hashize umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports Association Ndirimana Francois Regis uzwi nka General yahuye n’umuyobozi wa Gasogi United KNC baratega buri umwe yemera gutanga amafaranga mu gihe ikipe ye yatsindwa.

Ndirimana Francois Regis umaze iminsi ari mu mwuka mubi hagati ye na Mvukiyehe Juvenal bafatanije kuyobora Kiyovu Sports yatangaje ko ikipe ya Gasogi United ari we urimo kuyitegurira Kandi ngo ntabwo izamutsinda uko byagenda kose.

Amaze kuvuga ibi KNC bari kumwe yahise amubaza Ati” Nitubatsinda uzabigenza Ute?.” Ndirimana Francois yahise amubwira ko Gasogi United niramuka itsinze Kiyovu Sports azatanga angana na Milliyoni 2 z’amanyarwanda.

KNC umaze iminsi avuga ko ashaka kubaga ikipe ya Kiyovu Sports nawe yahise amubwira ko Gasogi United izatsinda Kandi ngo ibyo Ndirimana Francois yavuze n’ibiba nawe azatanga izo Milliyoni wenda ngo bazitange mbere kugirango umwe atazisubiraho bose barabyemera.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha aba bayobozi uteganyijwe kuba tariki 15 Nzeri 2023, ni kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa Moya z’ijoro uzabera kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aba-Rayon ibyishimo mubikurahe ! Abafana ba Rayon Sport bakomeje gukoroza imbuga nkoranya mbaga kubera ibyo bakoreye mu Nzove

Umuvugo – Umutima Mubi Urikomeretsa Ukitoneka by Mizero Lambert