in

Umuyobozi muri APR FC yavuze ikipe bazahangana uyu mwaka hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sport

Umuyobozi ukomeye muri APR FC yemeje bidasubirwaho ko ikipe ya Rayon Sports ariyo bazahangana uyu mwaka ku gikombe cya Shampiyona.

APR FC ndetse n’ikipe ya Rayon Sports ni amwe mu makipe akunze guhangana cyane nubwo hashize iminsi ubona ko ikipe ya Rayon Sports itari igifite imbaraga zikomeye nk’izo yahoranye.

Nubwo ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ntagufu zikomeye ariko uyu mwaka w’imikino imaze kwerekana ko iri mu makipe ahanganiye igikombe cya Shampiyona bitewe nuko imaze imikino 4 idatsindwa.

Uku gukomera kwa Rayon Sports kwaje gushimangirwa bikomeye n’umuyobozi w’abafana ba APR FC Karinda Emile ubwo yatangazaga ko uyu mwaka ikipe bahanganye ari ikipe ya Rayon Sports naho izindi zo ntabwo zibateye ubwoba.

Ibi uyu muyobozi w’abafana ba APR FC yabitangaje ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri Radio Fine FM aje kubwira abafana b’iyi kipe uko bagomba kwitegura umukino wa shampiyona wari uwikirarane uzaba kuri uyu wa gatanu n’ikipe ya Bugesera FC ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.

Bugesera FC yiteguye neza ikipe ya APR FC nkuko bitangazwa na Eric Dihno usigaye ariwe ushinzwe ibikorwa byose by’ikipe ya Bugesera FC. Uyu muyobozi muri Bugesera FC yasabye kandi abafana b’iyi kipe ko baza kuri Sitade kuko bazahakura ibyishimo bikomeye.

Uyu mukino wa Bugesera FC n’ikipe ya APR FC uzabera kuri Sitade muzamahanga ya Bugesera FC, kwinjira ku bantu bashaka kureba uyu mukino bizaba ari 2000 ahasanzwe, 5000 ahatwikiriye n’ibihumbi 10 muri VIP.

Izi kipe zose zigiye guhura nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa shampiona uheruka kuko APR FC yatsinze ikipe ya Rwamagana City ibitego 3-2 naho Bugesera FC yo yatsinze ikipe ya Entencelle FC ibitego 3-1.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yihaye ibyo kwahukana agaruka umugabo we asigaye aryamana na nyina

Abakinnyi ba Rayon Sports barinjiza akayabo nibaramuka batwaye igikombe cya Made in Rwanda