in

Abakinnyi ba Rayon Sports barinjiza akayabo nibaramuka batwaye igikombe cya Made in Rwanda

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasezeranije abakinnyi b’iyi kipe ko nibatwara iki gikombe amafaranga bazahabwa bazayagabana ubwabo.

Ikipe ya Rayon Sports imaze imikino 4 idatsindwa kuva shampiyona yatangira ikomeza gushimisha abakunzi bayo ari nako bagenda bayishyigikira mu buryo bwose.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kubona ko abakinnyi bayo bakomeje kwitwara neza kandi bafite ubushake bwashatse kugira ikintu gikomeye bubakorera kugirango bakomeze kuzamura akanyamuneza kabo.

Amakuru URUKIKO rukura mu bayobozi b’iyi kipe nuko mu myitozo y’ejo babwiye abakinnyi bose ko iri rushanwa nibaritwara amafaranga bazahabwa angana na Milliyoni 5 bazayigabanira ubwabo bivuzeko buri mukinnyi ashobobra kuzatwara ibihumbi 160 birenga.

Ibi ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports aribwo bwabisezeranije abakinnyi bayo gusa kuko n’ikipe ya Kiyovu Sport nayo yabibwiye abakinnyi bayo bose bahita biyemeza kuzagitwara uko byagenda kose nyuma yo kumva ibyo.

Iri rushanwa rizatangira ku munsi w’ejo ku isaha ya saa kumi n’ebyiri aho ikipe ya Kiyovu Sport izatangira icakirana na Mukura Victory Sport nayo yakaniye cyane nyuma yo kongeramo abakinnyi nyuma yo gukurwa mu bihano. Nyuma y’uyu mukino na Rayon Sport izahita ihura na Musanze FC ku isaha ya saa moya n’igice z’ijoro, iyi mikino yose izabera i Nyamirambo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyobozi muri APR FC yavuze ikipe bazahangana uyu mwaka hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sport

Breaking news:Amakuru atari meza ku ikipe ya Tottenham ibuze umutoza wayo wa fitness