in

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports agiye gutandukana n’iyi kipe kubera ibibazo bikomeye

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports agiye gutandukana n’iyi kipe kubera ibibazo bikomeye

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports bishobora kurangira atandukanye n’iyi kipe kubera ibibazo bikomeye cyane.

Ku minsi w’ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo n’abatoza bayo, bitegura umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu wa Super Cup uzayihuza n’ikipe ya APR FC.

Iyi kipe yakomeje imyitozo no kuri uyu wa gatatu, ariko mu bakoze imyitozo ntabwo umutoza wungirije witwa Rwaka Claude yigeze ayigaragamo nyuma y’ibibazo bikomeye afitanye n’umutoza mukuru Yamen Zelfani.

Biravugwa ko Rwaka Claude kugeza ubu atakiri mu batoza b’ikipe ya Rayon Sports y’abagabo kuko ntabwo we na Yamen Zelfani umutoza mukuru barimo kumvikana.

Hari n’amakuru avuga ko uyu mutoza wari wungirije muri Rayon Sports Rwaka Claude yaba agiye gushingwa ikipe y’abato y’ikipe ya Rayon Sports izajya ikina shampiyona yayo muri uyu mwaka w’imikino.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yanze kuri pfana: Umwe mubakinnyi bakomeye cyane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangaje ibyiza by’umutoza Carlos Alós Ferrer wamaze gutandukana n’iyi kipe ndetse n’ikintu gikomeye yifuriza Amavubi

Abakunzi ba Chelsea muhaguruke mu mwakire: Ikipe ya Chelsea FC imaze gutangaza kapiteni wayo mushya udashidikanywaho -AMAFOTO