in

Umutoza w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yamaze gutandukana n’iyi kipe kubera ubuyobozi bwayo

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC Frank Ouna umaze iminsi bivugwa ko arwaye, yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Umunyakenya Frank Ouna watozaga ikipe ya Musanze FC, umaze iminsi ubuyobozi bw’iyi kipe bitangaza ko uyu mugabo yagiye iwabo kwivuza indwara y’umutima ariko yamaze gutandukana n’iyi kipe nubwo ubuyobozi bwo ntakintu bubitangazaho.

Uyu mutoza nyuma y’igihe kigera ku kwezi ari mu gihugu cya Kenya ari naho akomoka, ku munsi w’ejo hashize yatangarije ibinyamakuru byo muri iki gihugu ko atazagaruka gutoza iyi kipe ahubwo arimo gushaka akandi kazi ko gukora nyuma yo gutandukana n’iyi kipe.

Frank Ouna biravugwa ko yafashe icyemezo cyo kugenda nta muyobozi wa Musanze FC abwiye kubera ko ubu buyobozi bwamuvangiraga cyane kubera ko ngo bamutegekaga uko apanga abakinnyi nubwo bitigeze bijya hanze kubera ibanga uyu mutoza yagiraga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto aryoheye ijisho reba Denis Rwema umujyanama Shaddy Boo asezerana imbere y’amategeko

Birababaje: umugeni yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe yirukanka yambaye ikanzu y’abageni(video)