Umwe mu batoza batoza ikipe ikina Premier League ashobora kurara yirukanwye. Frank James Lampard Umwongereza utoza ikipe ya Everton ashobora kurara yirukanwye kubera umusaruro nkene iyi kipe isigaye ifite.
The Toffees ikipe ya Everton nk’uko yiyita imaze imikino 10 itazi ngo itsinzi isa gute ibi bishyira ku gitutu Lampard uyitoza.

Frank James Lampard yageze mu ikipe ya Everton ku itariki 31 z’ukwambere muri 2022 aje gusimbura Fafael Benitez wari wahambirijwe nawe azira umusaruro nkene. Icyo gihe Lampard yazahuye Everton ntiyamanuka ariko ubu ibintu bimaze kurengerana dore ko no mu mpera z’icyi cyumweru Everton yakubiswe na Westham ibitego 2 ku busa. Lampard kuva yagera muri “The Toffees ” amaze gutoza imikino 44 , atsindamo 12 , anganya 8 mu gihe imikino 24 yayi kubiswe.