in

Umutoza w’Amavubi Carlos Alos Ferrer yagaragaje abakinnyi 3 bayobowe n’uwa APR FC yahamagaye mu ikipe y’igihugu yabibeshyeho cyane

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itozwa na Carlos Alos Ferrer yaraye ikinnye umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia umukino urangira u Rwanda rutsinzwe igitego 1-0.

Uyu mukino wa gishuti wari umukino wo kureba uko abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi biteguye umukino uzayihuza na Benin ubanza uteganyijwe tariki ya 22 Werurwe 2023.

Uyu mutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer nyuma yo gutsindwa na Ethiopia igitego 1-0 yatangaje ko ikipe ye yakinnye neza ariko gutsinda ibitego birabura. Mu magambo ye yanenze cyane abakinnyi 3 barimo Mugisha Gilbert, Muhozi Fred ndetse na Mugenzi Bienvenue babanje mu kibuga ku munsi w’ejo bataha izamu bakabura ibitego kandi bari bahawe imipira myinshi kandi myiza bagombaga kubyaza umusaruro.

Uyu mukino umutoza yakoresheje abakinnyi benshi kuko yagiye ahindagura abakinnyi kugirango arebe urwego rw’abakinnyi Bose afite kugeza ubu ari nabo azakoresha mu mikino 2 bazakina na Benin hagati ya tariki 22 na 27 Werurwe 2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yarashe mugenzi we

Dore amafoto yaranze umukino wahuje Staff ya Rayon Sports ndetse n’abanyamakuru ba sports