in

Umutoza wa US Monastir yanenze urwego rw’abakinnyi ba APR FC avuga umwe rukumbi ufite impano ikomeye

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na US Monastir ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura mu Ijonjora rya Mbere muri CAF Champions League, isezererwa mu marushanwa Nyafurika itarenze umutaru.

Umukino wahuje APR FC na US Monastir wabereye kuri Stade Mustapha Ben Jannet, kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022.

APR FC yagiye gukina uyu mukino ifite impamba y’igitego kimwe yatsinze mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Umukino wo kwishyura watangiye APR FC yotswa igitutu cyane haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo kuko abafana ba US Monastir bari bafite umurindi uri hejuru cyane.

Iki gitutu cyabyariye umusaruro abasore b’iyi kipe yo mu Mujyi wa Monastir kuko ku munota wa kane gusa Zied Aloui, yahindukije umunyezamu Ishimwe Pierre.

Abakinnyi ba APR FC batangiye kugerageza gukina imipira miremire ngo barebe ko bakwishyura ariko bikomeza kwanga kuko bagenzi babo ba US Monastir babasumbaga cyane.

Amahirwe ya mbere ya APR FC yabonywe na Rutahizamu Nshuti Innocent, wazamukanye umupira akagwa mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti.

Iminota 15 y’igice cya mbere yarangiye APR FC nta buryo bukomeye yaremye bwashoboraga kuyihesha igitego. Ahubwo iyi kipe yokejwe igitutu cyane ariko abasore b’iyi Kipe y’Ingabo barimo Rwabuhihi Placide wari wabanje mu kibuga akomeza kuyitabara.

APR FC yabonye Coup franc ku munota wa 18 yatewe na Fitina Ombolenga ariko nta musaruro yabyaye.

Nyuma y’iminota 20 y’umukino, APR FC yabaye nk’ikangutse itangira kwinjira mu mukino ndetse yica uwa US Monastir wo guhererekanya, inacubya imbaraga yakoreshaga iyisatira.

Abasore bo hagati ba US Monastir bagoye cyane Niyomugabo Claude na Ishimwe Clement, ku buryo bagiye bagobokwa cyane na Mugisha Bonheur.

Ibi byatumye ku munota wa 28, Houssem Tka atsindira ikipe ye igitego cya kabiri nyuma yo gucenga abarimo Rwabuhihi Placide.

Uburyo bw’imikinire APR FC yakoresheje bwo kwifashisha ba myugariro batatu gusa bwayigoye cyane ku buryo abakinnyi b’inyuma bisangaga ubusatirizi bwa US Monastir bwabuzuranye.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, Adil Erradi Mohammed yahinduye uburyo bw’imikinire Rwabuhihi Placide asubira hagati mu kibuga. Iki gihe APR FC yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku mupira watewe na Omborenga Fitina ariko Ishimwe Christian awuteye, umunyezamu wa US Monastir Ben Said awukuramo.

Umutoza Adil yatangiye gushakira ibisubizo mu basimbura, ahita ahagurutsa Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick bajya kwishyushya.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere APR yabonye ubundi buryo bwa Mugunga Yves ariko ba myugariro ba US Monastir bawukuraho vuba.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka, US Monastir ikiri imbere ku bitego 2-0 bwa APR FC.

Ikipe ya APR yatangiye igice cya kabiri ikinisha ba myugariro bane. Ibi byatumye Niyibizi Ramadhan yinjira mu kibuga asimbura Rwabuhihi Placide bituma we na Ishimwe Christian bakina mu mpande.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri US Monastir yakomeje gusatira ariko abakinnyi ba APR FC bakomeza kwihagararaho.

Mu buryo busa no kubaca mu rihumye, Omar Bouraoui yacenze Niyomugabo Claude areba uko umunyezamu Ishimwe Pierre ahagaze ahita aboneza umupira mu rushundura, yandika igitego cya gatatu.

APR FC yibutse ibitereko yasheshe itangira gushaka uko yishyura ndetse ku munota wa 80 yabonye uburyo bw’ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Bonheur ariko umuzamu Ben Said awushyira muri koruneri.

Adil yashyizemo Niyibizi, Manishimwe Djabel, Mbonyumwami Taiba, Bizimana Yannick akuramo Nshuti Innocent, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Christian na Rwabuhihi Placide.

Umukino ugana ku musozo, Niyigena Clement ku munota wa 94 ari na wo wa nyuma yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa rikomeye yakoreye umukinnyi wa US Monastir.

Iri kosa baribyaje umusaruro ku munota wa 95 babona igitego cya kane ariko umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira.

Umukino wa APR FC na US Monastir warangiye ari ibitego 3-0 bwa APR FC. Mu gihe iyi Kipe y’Ingabo yari yatsinze 1-0 mu wabereye i Huye, cyinjijwe na Mugunga Yves. Byatumye isezererwa itarenze umutaru ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Kugeza ubu intego za APR FC zo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika yaba ku makipe yatwaye ibikombe by’ibihugu na shampiyona ikomeje kuzigendera kure.

Nyuma y’umukino umutoza Darko Novic wa US Monastir FC aganira na Televiziyo y’iyi kipe yemeje ko APR FC yagerageje kwitwara neza mu mukino ubanza wabereye i Huye ariko ko mu mukino wo kwishyura ititwaye neza, ndetse anahishura ko yanyuzwe n’urwego rwa rutahizamu Mugunga Yves.

Yagize ati “Mu mukino ubanza byaratugoye kuko twakinnye n’ikipe tudasanzwe tuzi imikinire yayo twagombaga kwitwararika kugira ngo tutinjizwa ibitego byinshi, mu mukino wo kwishyura twaje twiteguye kwisubiza icyubahiro, ikipe twakinaga ntabwo ari ikipe yoroshye n’ubwo isezerewe ariko yagerageje kwitwara neza by’umwihariko mu mukino yakiniye iwabo, rutahizamu wadutsinze igitego ni umukinnyi mwiza ushobora kuzagera kure nadasubira inyuma”.

US Monastir yakomeje mu kindi cyiciro yo izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba RAYON SPORTS baraye bari mu bicu nyuma yo kubona mukeba agaragurwa

“mumaze no kuzana utubere” Ifoto ya Drocas na Vestine yashimangiye ubwiza bwabo