in

Abafana ba RAYON SPORTS baraye bari mu bicu nyuma yo kubona mukeba agaragurwa

Abafana ba Rayon Sports baraye babyinira ku rukoma nyuma yo kumenya ko ikipe ya APR FC isezerewe na US Monastir ku bitego bitatu kuri kimwe.

Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Nzeri 2022 aho waberaga muri Tunisia aho APR FC yakubitiwe ibitego bitatu ku busa.

Nyuma yo gutsindwa kwa APR FC, abafana ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo bidasanzwe dore ko bifuzaga ko ikipe ya APR FC ivamo itarenze umutaru.

Iyo uzengurutse imbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye ubona ibyishimo abafana ba Rayon Sports ndetse n’abandi bafana b’andi makipe bari bafite.

Mu ijoro ryakeye utubari two mu mugi wa Kigali ndetse no mu byaro, abafana batifuzaga ko APR FC igera kure mu mukino nyafurika, bari bishimiye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ntabwo umugabo namuha akinyuma” Umugore yavuze ko umugabo we atamurya akinyuma (Videwo)

Umutoza wa US Monastir yanenze urwego rw’abakinnyi ba APR FC avuga umwe rukumbi ufite impano ikomeye