in

Umutoza wa Rwamagana City yavuze abakinnyi babiri ba Rayon Sports bazagora amakipe yose yo mu Rwanda

Mu mukino w’umunsi wa 3 wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 18h30’, Rayon Sports yatsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

Rayon Sports nubwo yari yakiriye ndetse inahabwa amahirwe gutsinda uyu mukino ariko iminota 20 yarangiye itarabona amahirwe afatika yavamo igitego.

Guhera ku munota wa 25, Rayon yari yacuritse ikibuga, ku munota wa 26 Mbirizi Eric yagerageje amahirwe ariko Mazimpaka Andre awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 32, Mbirizi yongeye kugerageza ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko nabwo Mpazimpaka Andre awukuramo.

Uku gushyira igitutu kuri Rwamagana City byaje kubaha igitego ku munota wa 44, ni ku mupira Muvandimwe JVM yarenguye maze Mbirizi agakozaho umutwe umupira ugasanga Musa Esenu aho ahagaze na we ahita atsindisha umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Rwamagana City yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kamanzi Joseph asimbura Uwimana Emmanuel.

Ku munota wa 50, Muhindo Benson yateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko ku bw’amahirwe make ukubita igiti cy’izamu.

Nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi ba Rayon Sports, Onana yacomekeye umupira mwiza Paul Were wahise atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 52.

Rwamagana City yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 58, rutahizamu Mbanza Joshua havamo Olivier Uwayo.

Rayon Sports na yo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 63, Mugisha François Master hinjiramo Rafael Osalue.

Ku munota wa 85, Rayon Sports yakoze impinduka 3, Musa Esenu, Paul Were na Ndekwe Felix bavuyemo hinjiramo Rudasingwa Prince, Tuyisenge Arsene na Nishimwe Blaise ni na ko Rwatubyaye wagize akabazo k’imvune yahaye umwanya Mitima Isaac ku munota wa 90.

Rayon Sports yakomeje gukina ishaka ibindi bitego ariko nta mahirwe afatika yigeze aboneka maze umukino urangira ari 2-0.

Nyuma y’umukino umutoza wa Rwamagana City FC, Ruremesha Emmanuel yavuze ko rutahizamu Essomba Onana Leandre Willy na Paul Were Ooko ari abakinnyi bafite ubuhanga buhambaye.

Yagize ati “Ni umukino watugoye cyane ariko abakinnyi bagerageje kwitwara neza kuko mu ntangiriro z’umukino byashobokaga ko tuba twatsinze igitego, abakinnyi nari nababwiye ko bagomba kwitondera Onana na mugenzi we ukina ku ruhande (Paul Were Ooko) kuko ni abakinnyi bakomeye”.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere igiye kuba isubitswe ibyumweru bibiri kubera Ikipe y’Igihugu Amavubi, izasubukurwa tariki 1 Ukwakira aho Rayon Sports izasura Marines FC mu karere ka Rubavu, mu gihe Rwamagana City FC izakira APR FC ku itariki 2 Ukwakira 2022.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwiza yavuze ku mafoto ye y’ubusambanyi bagiye gusohora

Umufasha wa Tom Close yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Tom Close igaragaramo urukundo rwinshi