in ,

Bwiza yavuze ku mafoto ye y’ubusambanyi bagiye gusohora

Umuhanzikazi Bwiza yatunguwe no kubona abantu bavuze ko bagiye gushyira hanze Amafoto ye agaragaza ubusambanyi bwe m, yemeza ko atazi impamvu icyakora avuga ko niba ashaka indonke, ntayo yabona kuko atabyitayeho.

Abinyujije kuri Instagram ye yagize ati “Niba ari n’amafaranga ushaka ntayo naguha . Rero kora ibyo wumva bigushimishije.

Mu kiganiro kihariye Bwiza yagiranye na The Choice Live dukesha iyi nkuru, yavuze ko ntaho ahuriye n’ibivugwa ndetse ko n’umuntu ubivuga ntaho amuzi.

Bwiza ati “Uko bigaragara nange niko nabibonye. Ejo narimvuye gusenga abantu barabinyera ndabibona, mbanza kutabisobanukirwa ariko nyuma nza kubisobanukirwa. Rero sinzi ibyo avuga aho yaba yabivanye”.

Bwiza yabwiye yaciye amarenga ko nibiramuka bibaye ngombwa aza kwiyambaza amategeko.

Ati “Sinzi niba hari icyo ashaka haba amafranga cyangwa se ibindi ariko icyabimuteye cyose ayo mashusho ntayahari ahubwo n’akomeza kwangiza Izina ryange namujyana mu mategeko nkarenganurwa”.

Bwiza yahakanye amakuru avuga ko yagerageje gusaba ko aya mashusho asibwa nk’uko byari byavuzwe, ati “Ndaba ntazi n’uwo ubivuga none ngo namusabye kubisiba?”.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibisabwa kugira ngo uzarebe umukino wa AS Kigali ku buntu

Umutoza wa Rwamagana City yavuze abakinnyi babiri ba Rayon Sports bazagora amakipe yose yo mu Rwanda