in

Umutoza wa Rayon Sports yateye urujijo abakunzi b’iyi kipe nyuma yo kuvuga umukinnyi iyi kipe ishobora kugura

Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yateye urujijo abakunzi b’iyi kipe byavugwaga ko ishaka umukinnyi wataka izamu.

Hashize iminsi umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports atangaje ko iyi kipe yamaze kugura umukinnyi utaha izamu nka nimero 9, ariko kugeza ubu iyi kipe nta mukinnyi uragaragazwa yamaze kugura.

Umutoza w’iyi kipe nyuma y’umukino ejo batsinzemo ikipe ya Musanze FC, yavuguruje ibyo Jean Paul Nkurunziza yavuze, we avuga ko bakirimo gushaka umukinnyi mwiza yaba uca kumpande cyane ukina nka nimero 9.

Yagize Ati “dusigaje umwanya umwe, turimo turashaka umukinnyi nitubona uwo dukeneye tuzamwongeramo tutamubonye tuzagerageza gukina n’abo dufite, hazaza umukinnyi sinavuga ngo ni rutahizamu, dushobora kubona rutahizamu tukamufata, twabona unyura ku ruhande tukamufata dushobora no kubona ukina hagati tukamufata kuko murabizi ko dufite imvune nyinshi, tugiye kwicara n’abaganga turebe icyo gukora bitewe n’abakinnyi bahari ariko ukenewe ni rutahizamu.”

Kugeza ubu iyi kipe biravugwa ko yamaze kwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya yaguze ndetse nabo ishaka kugura muri iyi minsi mike isigaye. Hertier Luvumbu utakoreshejwe muri uyu mukino waraye ubaye nawe azagaragara ku mukino iyi kipe izakinamo na Mukura Victory Sport.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwalimu yagaragaye akubita bikabije ibirenge bitambaye inkweto by’umwana w’umunyeshuri (AMASHUSHO)

Juventus yashoye urubanza kuri Cristiano Ronaldo ukurikiranweho icyaha cy’uburiganya agiye guhagarikwa imikino myinshi