Umwalimu mu gihugu cya Tanzania ,yagaragaye akubita bikabije ibirenge bitambaye inkweto by’umwana w’umunyeshuri ngo amuhora kwica amategeko .
Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Tanzania ,bamwe bagaya cyane uyu mwalimu bavuga ko icyo umwana yaba yakoze cyose adakwiye gukubitwa kugeza kurwego nk’urwo uwo mwana yakubisweho.
Kugeza kuri ubu uyu mwalimu akaba yatangiye gukorwaho iperereza rishobora gutuma yirukanwa ku mirimo ye nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru swahili times ibivuga.
REBA AMASHUSHO HANO
Hii haikubaliki kabisa ✍🏼 pic.twitter.com/6IVEx4MRFs
— Maulid Kitenge (@mshambuliaji) January 24, 2023