in

Juventus yashoye urubanza kuri Cristiano Ronaldo ukurikiranweho icyaha cy’uburiganya agiye guhagarikwa imikino myinshi

Rutahizamu ngenderwaho mw’ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia ashobora kuba agiye kujyanwa munyiko aho ajyiye gukurikiranwa ho icyaha cy’uburiganya ku mafaranga yabwaga muri Juventus

Nk’uko umunyamakuru witwa Paolo Ziliani wo mu Butaliyani abitangaza, kizigenza Cristiano Ronaldo ashobora guhagarikwa azize ibisa n’uburiganya ikipe ya Juventus yakoze, mu gihe yamuguraga imukuye muri Real Madrid ndetse inamuhemba muri rusange.

Iyi kipe ya Juventus ikina muri shampiyona y’u Butaliyani iheruka gukurwaho amanota 15, nyuma y’iperereza ryakozwe n’inkiko zo mu Butaliyani kubijyanye n’amafaranga isohora n’ayo yinjiza. Nk’uko uyu munyamakuru akomeza abitangaza, ibi bihano bishobora kurenga Juventus bikagera no mu bakinnyi batakiyikinira.

Niba hari abakinnyi bakinnye muri iyi kipe bakajya bandikirwa imishahara micye mu mpapuro ugereranyije n’iyo bahabwaga, abo bagomba guhagarikwa iminsi 30 badakandagira mu kibuga. Cristiano Ronaldo yari ari muri iyi kipe ya Juventus hagati ya 2018 na 2021, nawe ashobora kwisanga mu bakinnyi bazahagarikwa.

Bivugwa ko Cristiano Ronaldo yahabwaga Miliyoni 30 y’amayero ariko mu mpapuro bakandika Miliyoni 20 ibyo bihano bikaba bije nyuma y’ibyo yahawe avugwaho kumena terefoni y’umufaba wa Everton yo mu Bwongereza agahagarikwa imikino 2 adakina.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports yateye urujijo abakunzi b’iyi kipe nyuma yo kuvuga umukinnyi iyi kipe ishobora kugura

Ihere ijisho amafoto ya Miss Nyambo ari mu birunga yateje uruntu runtu mu bavuga ko yambaye ubusa