in

Umutoza Haringingo Francis yateye utwatsi icyifuzo cy’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Umutoza Haringingo Francis Christian yateye utwatsi rutahizamu Jean Marc Makusu Mundele wari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Muri iki cyumweru nibwo hatangiye kuvugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri mu biganiro na Jean Marc Makusu Mundele, gusa umutoza Haringingo Francis yabwiye itangazamakuru ko batamukeneye bitewe n’uko amaze igihe adakina.

Jean Marc Makusu Mundele yavutse tariki 27 Werurwe 1992,mu mwaka w’i 2014 yakiniye ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi ariko mu myaka ibiri yayimazemo yamutije mu makipe abiri atandandukanye. Hagati y’umwaka wa 2015-2016 yakiniye ikipe ya DCMP y’iwabo n’ubundi maze 2017 kugeza 2018 akinira Wadi Degla Sporting Club yo mu Misiri mbere ahita asubira muri AS Vita Club .

Mu mwaka wa 2020 yagiye mu ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo nk’intizanyo ariko naho ntabwo yahatinze kuko mu 2021 yahise asubira muri DCMP mu gihe kugeza ubu yari ari gukina muri Ste Eloi Lupopo ariko tariki ya Mutarama 2023 yatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi basheshe amasezerano yabo n’uyu rutahizamu.

Kuva mu mwaka wa 2014 Jean Marc Makusu Mundele yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya RDC yakiniye mu bihe bitandukanye.

Rayon Sports iri gushakisha rutahizamu ugomba kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki 20 Mutarama 2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsata: Biracyari urujijo ku muntu wataye uruhinja mu musarani

Amashirakinyoma ku nkuru ivugako Meddy akubitwa n’umugore we, yagize icyo abivugaho