in

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yafashe icyemezo cyo kutazongera kubanza mu kibuga umukinnyi ngenderwaho bitewe n’imyitwarire mibi

Mu mukino abakinnyi ba APR FC birangayeho bakishyurwa ibitego 2 bari batsinze mu gice cya mbere, banganyije na Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 21.

APR FC ni yo yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona. Kiyovu Sports ni yo yari iyoboye urutonde n’amanota 20 mu mikino 9 mu gihe APR FC yari iya 4 n’amanota 17 mu mikino 8.

APR FC yari igiye gukina umukino wa mbere nyuma y’uko kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel n’umutoza Adil Erradi bari basoje ibihano bahawe, gusa umutoza ntaragaruka mu kazi.

Manishimwe Djabel akaba atari yagiriwe icyizere n’umutoza Ben Moussa wasigaranye ikipe cyo kuba yamwitabaza kuri uyu mukino.

Abakinnyi ba APR FC batangiye igice cya mbere ubona bafite inyota y’igitego.

Baje kukibona ku munota wa 12 gitsinzwe na Mugisha Bonheur Casemiro n’umutwe, ni ku mupira wari uvuye muri koruneri.

APR FC wabonaga iri mu mukino neza, yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 23, ni ku mupira Pitchou yatakaje ufatwa na Nsabimana Aimable awuteye awushota Byiringiro Lague wahise akomezanya na wo maze agahita atsinda igitego cya kabiri.

Binyuze muri Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue bagerageje kureba uko bakwishyura byibuze igitego kimwe ariko amakipe ajya kuruhuka ari 2-0.

Kiyovu Sports yaje yariye karungu mu gice cya kabiri maze ku munota wa 52, Mugenzi Bienvenue ayitsindira igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Riyaad.

Abakinnyi ba APR FC bakomeje gushaka igitego cy’umutekano ariko abakinnyi barimo Mugunga Yves na Nshuti Innocent bagorwa n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad.

Kiyovu Sports binyuze ku bakinnyi ba yo barimo Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue babonanaga neza, bashaka igitego cyo kwishyura.

Byaje kubafasha kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 85 gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira yari ahawe na Riyaad Nordien. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2.

Umutoza Ben Moussa yamaze gufata icyemezo cyo kutazongera kubanza mu kibuga umuzamu Ishimwe Jean Pierre bigendanye n’uko adaheruka kwitwara neza ngo atange umusaruro ushimishije.

Mu minsi ishize uyu mutoza yari yabwiye itangazamakuru ko umuzamu Ishimwe Jean Pierre yasubiye inyuma cyane, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumaga amwicaza akabanzamo Mutabaruka Alexandre.

Nta gihindutse ngo Ishimwe Jean Pierre abe yazamura urwego rw’imikinire imikino iri imbere APR FC izakina umuzamu Mutabaruka Alexandre ni we uzasubirana umwanya wo kubanza mu kibuga.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Micheal
Micheal
1 year ago

aba bakanyarwanda basigaye barahaze cash niyo mpamvu batakigira winning sprit kubanza ibitego 2 ukabyishyurwa ibyo sinari mbizi muri Gitinyiro pe👂👂

Umutoza Carlos Ferrer arifuza kwambura igitambaro cy’Ubukapiteni Niyonzima Haruna akagiha undi mukinnyi w’Amavubi ukiri muto

Imbeba zirashinjwa kurya ibiro hafi 200 by’urumogi rwari rwafashwe na polisi