Imbeba zirashinjwa kurya ibiro hafi 200 by’urumogi rwari rwafashwe na Polisi.
Igipolisi cyo mu Buhindi kirashinja imbeba ko zononye hafi ibiro 200 by’urumogi rwafashwe rurimo gucuruzwa rukabikwa mu birindiro byabo.
Urukiko rwasabye abapolisi gushyira hanze iri banga nk’icyemezo mu manza zerekeye icuruzwa rw’ibiyobyabwenge.
Umucamanza Sanjay Chaudhary avuga ko igihe urukiko rwasabaga abapolisi kuzana uru rumogi rwafashwe kugira ngo rube ikimenyetso, yabwiwe ko ibiro 195 by’urumogi “byononwe” n’imbeba.
Ibi bikunze kuba dore ko Mu mwaka wa 2018 abapolisi umunani ba Argentina birukanywe mu kazi nyuma yo gushinja imbeba ko ari zo zatumye igice cya itoni y’urumogi rwari rwabitswe mu bigega by’igipolisi rubura.