in

Imbeba zirashinjwa kurya ibiro hafi 200 by’urumogi rwari rwafashwe na polisi

Imbeba zirashinjwa kurya ibiro hafi 200 by’urumogi rwari rwafashwe na Polisi.

Igipolisi cyo mu Buhindi kirashinja imbeba ko zononye hafi ibiro 200 by’urumogi rwafashwe rurimo gucuruzwa rukabikwa mu birindiro byabo.

Urukiko rwasabye abapolisi gushyira hanze iri banga nk’icyemezo mu manza zerekeye icuruzwa rw’ibiyobyabwenge.

Umucamanza Sanjay Chaudhary avuga ko igihe urukiko rwasabaga abapolisi kuzana uru rumogi rwafashwe kugira ngo rube ikimenyetso, yabwiwe ko ibiro 195 by’urumogi “byononwe” n’imbeba.

Ibi bikunze kuba dore ko Mu mwaka wa 2018 abapolisi umunani ba Argentina birukanywe mu kazi nyuma yo gushinja imbeba ko ari zo zatumye igice cya itoni y’urumogi rwari rwabitswe mu bigega by’igipolisi rubura.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yafashe icyemezo cyo kutazongera kubanza mu kibuga umukinnyi ngenderwaho bitewe n’imyitwarire mibi

Igikombe cy’isi: Cameroon yatangiye ihondwa na Switzerland bituma amakipe ahagarariye Africa akomeza kujya ahabi