in ,

Umutoza Arsene Wenger agiye gukora ibintu abafana ba Arsenal batatekerezaga ko byanashoboka

Arsene-Wenger

Nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko ikipe ya Arsenal ishaka kugura abakinnyi b’imbere bakomeye kugirango izabashe guhanagana no kureba uko yatwara ibikombe byose izitabira muri uyu mwaka w’imikino 2017/2018, umutoza Arsene Wenger yatangiye kureba uko yakumvikana n’ikipe ya Fc Barcelona kugirango arebe uko yayivanamo umukinnyi wabuze umwanya maze nawe akabaha uwo bari kwirukankaho bikomeye.

Arsene Wenger is looking for soem marquee signigns to get Arsenack back into Europe

Inkuru izindukiye ku kinyamakuru El Mundo Deportivo iravuga ko Arsene Wenger yatangiye kugirana ibiganiro by’ubwiru n’ubuyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona kugirango barebe uko bagurana abakinnyi babo aribo Hector Bellerin umunya Espagne ushobora gusubira mu rugo i Catalunya ari naho yakuriye ndetse n’umunya Turukiya Arda Turan. Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, Arsene Wenger arifuza ko aba bakinnyi baguranwa gusa ikipe ya Fc Barcelona ikazongeraho Miliyoni 26 z’amapound kugirango batange Hector Bellerin nabo bahabwe Arda Turan bityo uyu musaza akazongeraho izindi Miliyoni 15 z’amapound agahita aguramo myugariro w’ikipe ya Monaco Benjamin Mendy.

Hector Bellerin myugariro w'ikipe ya Arsenal ushakishwa bikomeye na Fc Barcelona
Hector Bellerin myugariro w’ikipe ya Arsenal ushakishwa bikomeye na Fc Barcelona

Ibi bintu biramutse bibaye akaba ari ibyashimisha bikomeye abafana ba Arsenal kuko icyuho cya Hector Bellerin cyazakurwamo n’uyu mufaransa w’imyaka 23 Mendy wafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya champiyona y’abafaransa.

Arda Turan ukundwa cyane n'umusaza Arsene Wenger
Arda Turan ukundwa cyane n’umusaza Arsene Wenger

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’ubusambanyi umukobwa w’inshuti magara ya Social Mula yashyize hanze yatumye benshi bumirwa (yirebe hano)

Amafoto umuhanzi The Ben yashyize hanze ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi yatumye abantu bakeka byinshi (yarebe hano)