in

Umutoza Adil yemereye akayabo abakinnyi 3 ba APR FC nyuma yo kwitwara neza mu myitozo

Umutoza Mohammed Adil Erradi yashimishijwe n’imyitwarire myiza ya rutahizamu Mugunga Yves, umuzamu Ishimwe Jean Pierre na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga.

Iyi kipe iherereye mu gihugu cya Tunisia aho izacakirana na US Monastir FC, ifite icyizere cyo gukomeza nyuma yo kwitwara neza mu mukino ubanza wabereye i Huye tariki 10 Nzeri 2022.

Mu myitozo yabaye ejo ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri, umutoza Mohammed Adil yakoresheje imyitozo maze abakinnyi batatu bitwara neza kurusha abandi akaba yabemereye ko nibitwara neza mu mukino azabaha agahimbazamusyi gashimishije ku giti cye.

Abo bakinnyi ni Mugunga Yves, Ishimwe Jean Pierre na Ruboneka Jean Bosco, bose basanzwe ari abakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Nzeri aho uzabera kuri Mustapha Ben Jannet Stadium Saa Cyenda zo muri Tunisia ari zo Saa Cyenda z’amanywa zo mu Rwanda, ikipe izakomeza ikaba izacakirana na Al Ahly mu ijonjora rya kabiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto bivugwa ko ari iya The Ben ataragafata iteye agahinda

Myugariro wa FC Barcelona yatutse bikomeye Cristiano Ronaldo