in

Umutoma W’umunsi: Ku wa 20/05/2023 – Ndagakunda ariko kazansaza…

Ni agakobwa k’amaso mato,
N’amasoni atarasize na hato,
Kakureba ushaje ugasubira i buto,
Kagusekera ugashira ubute,
Ukagasanga ushishikaye cyane,
Kakuramutsa ukiruhutsa,
Kagusezera ukumva urashije,
Ukarara ukarota ijoro ryose,
Bugacya ugashaka inzira zose,
Wakabura ukarwara ukaremba,
Wakabona ukishima ukarenza,
Ugashima ubwiza bwako,
Ukajya usenga ngo kabe akawe.
Ndagakunda ariko kazansaza.

Written by Mizero Lambert

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787868796

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwa mbere biramuhitanye: Umwe mu bari bari muri komite y’ikipe y’Igihugu Amavubi amaze gukuramo ake karenge

Umvako i Nyanza bogeza! Beyonce na Jay-Z baguze inzu y’agatangaza ifite agaciro ka miliyari 200Frw – AMAFOTO