in

Umusore yihaye gukubita sheri we ukina karate ahakura imbwa yiruka

Umusore yatangaje ko yakubise umukunzi we inshyi ebyiri maze birangira amwigaranzuye na we aramukubita amugira intere.

Uyu musore yifashishije imbuga nkoranyambaga yavuze ko yarakajwe n’umukunzi we maze afata icyemezo cyo kumukubita.Yamukubise inshyi ebyiri aziko birarangira gutyo gusa ntiyari aziko umukobwa yize karate ndetse afite umukandara wumukara.Avuga ko yahise amushyira hasi maze atangira kumukubita nkukubita umwana muto.

Uyu mukobwa bamaranye amezi 6 bakundana ngo yaje kumusaba imbabazi nyuma ariko uyu musore ahamya ko atagikeneye gukomeza gukundana na we.

Yagize ati ”Umukunzi wanjye w’amezi 6 yarandakaje mukubita inshyi inshuro ebyiri, sinzi uko yabikoze ahita antura hasi. Gusa nabonye amakuru muri iki cyumweru ko afite umukandara wumukara ariko ntabireba kubera ukuntu yoroshye kandi atuje.Ndashaka gutandukana na we”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Thomas NDUTIYE
Thomas NDUTIYE
1 year ago

You must be professional reporter :who are the actors’s names?when and where this story happened?

Breaking News: Ikipe ya Apr Fc yamaze gusinyisha umuzamu mushya ukomeye (Amafoto)

Breaking News: Rutahizamu wakiniraga Rayon Sports yamaze kubona ikipe nshya yo hanze y’u Rwanda