in

Umusore yasokanye umukunzi we agiye kumuterera ivi ‘amusaba ko yamubera umugore’ yamugaruye ari umurambo

Umusore witwa Nizamettin Gürsu wo muri Turkey yasokanye umukunzi we ku musozi ngo ahamubwirire iby’umubano wabo (gutera ivi) ariko nta masegonda ibyishimo byabo byamaze.

Nizamettin n’umukunzi we witwa Yesim Demir w’imyaka 39 bari mu byishimo bidasanzwe, maze umusore ubwo yasubiraga mu modoka agiye kuzana ifunguro, yumvise urusaku rw’umuntu utaka, agarutse yihuta asanga ari umukunzi we wamaze kugwa mu manga.

Yahamagaye ubutabazi ariko ntacyo byatanze, kuko aho bahagereye bagerageje gushitura umutima biba iby’ubusa, kuko yari yashizemo umwuka.

Nizamettin yabwiye itangazamakuru ati “Nahisemo aha hantu kugira ngo tuzagire urwibutso rwiza rw’igihe namusabye ko tubana.”

Uyu musore yemeje ko mbere yo kuhaza bari banyoye inzoga ariko zitari nyinshi, bigakekwa ko umukunzi we yari yasinze, akabura imbaraga zo kwigenzura.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyaka n’imibare! Dore umusaza ukora imyitozo ngororamubiri n’abasore batakora -AMAFOTO

Ikitabuze mu rutoki ni amakoma! Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatangaje amakuru atunguranye ku byo gushaka umugabo