in

Ikitabuze mu rutoki ni amakoma! Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatangaje amakuru atunguranye ku byo gushaka umugabo

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yamaganye ibyo gushaka umugabo avuga ko atari ibintu by’ibanze byo kwirukira.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yatunguye abantu atangaza ko adakwiye kwirukira gushaka umugabo nubwo bamwe mu bagande babona ko akwiye gushaka umugabo.

Uyu muhanzikazi wahoze muri label ya Team No Sleep, aganira Cindy, yavuze ko gushaka umugabo ari ikintu gihoraho kandi atari ibintu byo kwihitira.

Sheebah yagize ati “Umugabo si ikintu kiza rimwe mu buzima, isaha n’isaha wahura n’umugabo ikibazo ni igihe. Ariko gushaka ntabwo ari ibintu byo kwihutirwa.”

Sheebah Karungi yagaragaje ko we icyo ashyize imbere ari kubaka aho azaba heza by’iteka aho kwihutira gushaka umugabo atabanje kwiyubaka bihagije.

Nyuma yo kumubwira ibyo byose, Sheebah Karungi yagiriye inama Cindy yo gusoma igitabo cyitwa “Talent is Overrated” amubwira ko azakuramo inama zirenze imwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yasokanye umukunzi we agiye kumuterera ivi ‘amusaba ko yamubera umugore’ yamugaruye ari umurambo

Rayon Sports yaragambaniwe! Abakinnyi 2 b’abanyamahanga baguzwe muri Murera nta kintu kibarimo