in

Umusore yamaze amasaha 21 apfukamye muri kaburimbo (INKURU)

Umusore wo mu gihugu cy’Ubushinwa utigezwe utangazwa imyirondoro yamaze amasaha 21 apfukamye muri kaburimbo ,imbere y’ibiro by’umukobwa bari baherutse gutandukana mu rukundo ari kumusaba ko yamuha imbabazi bagasubirana.

Amakuru avuga ko uyu musore yapfukamye imbere y’ibiro by’umukobwa bahoze bakundana biherereye Dazhou ,muri Sichuan guhera saa saba z’amanywa ku itariki 28 Werurwe 2023 akagera saa 10 z’igitondo cy’undi munsi agipfukamye ategereje guhabwa imbabazi.

Icyakora nanone ikinyamakuru South China Morning Post kikavuga ko uyu musore wari wazanye n’indabo zo gusabisha imbabazi yarinze ava aho umukobwa akunda atarabasha no kugera aho apfukamye ngo baganire .

Ntihigeze hatangazwa icyatumye aba bombi bahagarika iby’urukundo rwabo gusa amakuru akavuga ko nta minsi myinshi yari iciyemo batandukanye nkuko umusore yabyibwiriye abamusanze apfukamye aho. .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Achraf Hakimi yakoze ni amarorerwa, umugore wa Hakim yareze Hakimi na mama we

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC yagenderagaho agiye kubagwa